Uko wahagera

Perezida Museveni Yasoje Uruzinduko Yakoreraga mu Rwanda


Perezida Museveni Yasoje Uruzinduko Yakoreraga mu Rwanda
Perezida Museveni Yasoje Uruzinduko Yakoreraga mu Rwanda

Ikiganiro bagiranye n’abanyamakuru Abaperezida bombi uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’uw’u Rwanda Paul ndetse n’itangazo kuri urwo ruzinduko, nibyo byasoje uruzinduko rwa mbere rurerure Perezida Museveni yakoreye mu Rwanda.

Abaperezida bombi batangarije abanyamakuru ko umubano w’ ibihugu byombi wifashe neza. Biyemeje kurenga ku bibazo byagiye biwurangwamo mu bihe bishize.

Perezida Museveni niwe abanyamakuru bahase ibibazo cyane. Nko kumubaza icyo ashyiriye abanyayuganda nyuma y’uru ruzinduko. Yasubije ko icyo abashyiriye kigaragaza mu itangazo ry’uruzinduko rwe ryashyizwe ahagaragarara.

Abanyamakuru kandi wasangaga bashishikajwe no kumenya ibintu Abaperezida bombi baganiriye mu muhezo. Perezida Museveni yabasubije ko ibyo bintu ari ibanga. Ko nta mpamvu ko amabanga y’baperezida bombi atangarizwa abanyamakuru.

Ibibazo bimwe bimaze iminsi byandikwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nko kuba Perezida Museveni ashobora kuba ashyigikiye anakorana na bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda barimo Gen Kayumba Nyamwasa, abanyamakuru ntibigeze babikomozaho muri icyo kiganiro.

Perezida Kaguta Yoweri Museveni yageze mu Rwanda ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2011. Uruzinduko rwe rwamaze iminsi. Kuva yagera mu Rwanda ibice bimwe byo mu Mujyi wa Kigali byasaga nk’aho ubuzima bwahagaze cyane cyane igice cyubatsemo Hotel Serena ya mbere mu Rwanda. Icyo gice cyari cyarafunzwe cyirinzwe bidasanzwe.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda perezida Museveni yasuye anitabira ibikorwa bitandukanye by’iterambere ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

XS
SM
MD
LG