Uko wahagera

Perezida Kagame Yikomye BBC Kubera Filimi Yatangaje


Inzu BBC ikoreramo i Londres mu Bwongereza
Inzu BBC ikoreramo i Londres mu Bwongereza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yikomye bikomeye filimi (Rwanda’s Untold Story: Inkuru itagira kibara ku byabaye mu Rwanda) yakozwe na televiziyo y’ikigo cy’itangazamakuru BBC gikorera I Londres mu Bwongereza.

Mw’ijambo yagejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda taliki ya 14 y'ukwa cumi 2014, mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya ba Sena y’u Rwanda, bwana Kagame yasobanuye ko iyo filimi ipfobya amateka ya jenoside, kandi ko abayikoze bashinyagurira u Rwanda n’abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibikubiye muri iyo filimi "Inkuru itaravuzwe y'u Rwanda" bigamije kuyobya abanyarwanda, kubatesha igihe no kubaca intege. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aratugezaho ibindi bisobanuro.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:43 0:00
Ibishamikiyeho

Ku bijyanye n'imiterere n'ibisobanuro by'iyi filimi ubwayo, Ijwi ry'Amerika ryavuganye n'impuguke mu bibazo by'uburenganzira bwa muntu na politiki mpuzamahanga, Porofeseri Twagiramungu Noel wigisha muri kaminuza inaha muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Porofeseri Twagiramungu asobanura ibikubiye muri iyo filimi kuri micro y'umunyamakuru Kamilindi Tomasi w'Ijwi ry'Amerika.

XS
SM
MD
LG