Uko wahagera

Papa Benedigito wa 16 Yafashe Ikiruhuko


Papa asezera ku bayoboke ba Kiliziya Gatolika
Papa asezera ku bayoboke ba Kiliziya Gatolika
Papa Benedigito yeguye ku mwanya we, taliki ya 28 y’ukwa kabiri mu mwaka wa 2013, nyuma y’imyaka hafi umunani. Ni we Papa wa mbere wikuye kuri uwo mwanya mu myaka 600 ishize y'amateka ya Kiliziya Gatolika.

Mbere yo kuva kuri Vatican no kwegura ku mwanya we nk’umuyobozi wa Kiliziya gatolika, Papa Benedigito yafunze urubuga rwe rwa konti ya Twitter.
Mu butumwa bwe bwa nyuma yanditse kuri Twitter ejo taliki ya 28, Papa yagize ati: Murakoze kubera urukundo n’inkunga byanyu mwangaragarije. Muzahore mugira ibyishimo bizana no gushyira Kirisitu imbere mu buzima bwanyu.”

Mu kwezi kwa 12 ku mwaka wa 2012, Papa yabaye umuyobozi wa Kiliziya Gatolika wa mbere wafunguye urubuga rwo kumufasha gushyikirana n'abemera. Ipaji ye yakuruye abantu barenga miliyoni 500.

Nyuma y’uko afashe ikiruhuko cy’iza bukuru, ubu umwanya afite ni uwa Papa Emeritus. Ubu konti ye ya Twitter yahawe irindi zina “Sede Vacante”, bivuga “intebe idafite uyiriho”. Kuzageza igihe abakardinali bazatora umusimbura we, uzemeza niba ashaka gukomeza gukoresha iyo konti ya Twitter.

Ubu Papa yagiye gutura mu bwiherero bwitwa "Castel Gandolfo", hafi ya Roma. Yijeje uzamusimbura ko azamwubahiriza.
XS
SM
MD
LG