Uko wahagera

Muri Nijeriya Abitwaje Intwaro Bishe Abantu 30 muri Leta ya Zamfara


Abashinzwe umutekano bahiga imitwe y'abitwaje intwaro muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya
Abashinzwe umutekano bahiga imitwe y'abitwaje intwaro muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya

Inzego z'umutekano zo muri Nijeriya zatangaje ko amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cyayogoje abaturage kigahitana abagera kuri 30 muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu hibasiwe n'ibikorwa by'umutekano muke mu myaka irenga ibiri ishize.

Abaturage bo mu karere byabereyemo bavuze ko icyo gitero cyagabwe ahagana saa sita za kumanywa n'amabandi agera kuri 200 yaje kuri za moto agakwira insisiro umunani zose asuka urusasu ku baturage hirya no hino.

Ababibonye bavuze ko amatsinda y'abaturage bagerageza kwirwanaho yabanje guhanyanyaza ariko akaza kurushwa imbaraga n'igitero cy'ayo mabandi.

Muri aka kerere ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu ikibazo cyo gushimuta abaturage n'ibyaha by'urugomo byiyongereye cyane kuva mu mwaka wa 2020 mu gihe ubutegetsi bukomeje kurwana no kugerageza kubumbatira umutekano, kubahiriza amategeko no guhangana n'ibibazo by'ubukungu.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG