R&B yavutse mu birabura bo muri leta zunze ubumwe z’amerika, hashize imyaka irenga 70. Ikomatanya izindi zitandukanye zirimo cyane cyane gospel na blues.
Uko imyaka yagiye ishira ni nako R&B yagiye irenga imipaka, ikwira isi yose. Na n’ubu iracyakunzwe cyane. Amatorero nka the funk brothers, cyangwa the temptations, yabigizemo uruhare runini cyane. Agahebuzo muri urwo rwego ni icyamamare Michael Jackson.