Uko wahagera

Ingabire Umuhoza Victoire Yajuririye Iyongerwa ry’Igihe cy’Ifungwa rye ry’Agateganyo


Victoire Ingabire mu Rukiko
Victoire Ingabire mu Rukiko

Victoire Ingabire ntiyanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa gasabo

Ntabwo bisanzwe mu Rwanda, ko iyo urukiko rutegetse ko umuntu afungwa by’agateganyo, ubushinjacyaha busaba ko igihe cyongerwa nawe akakijurira. K’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Madamu Umuhoza Ingabire Victoire niko byagenze. Victoire Ingabire ntiyanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa gasabo kuya 26 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010, rwategetse ko ifungwa rye ry’agateganyo ryakongerwa mu gihe cy’indi minsi 30.

Ingabire utarishimiye icyo cyemezo yajuririye urukiko rukuru. Mu rukiko yari atuje avuga yihuta yungikanya amagambo . yarutangarije ko nta mpamvu n’imwe ifatika urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwashingiyeho rwongera igihe cy’ifungwa rye ry’agateganyo. Yibukije ko hashize amezi 10 ubushinjacyha butangiye iperereza ku byaha bumukurikiranyeho, . Ko ariko kugeza n’ubu buhuzagurika, bukomeje guhindura inyito zabyo kubera kutagira ibimenyetso. Ingabire yabwiye urukiko ko ibyo bitamubera impamvu yo kugumya kuborera mu buroko. Arusaba ko rwamurekura agakurikiranwa ari hanze. Yashimangiye ko ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso kubera ko nta cyaha yakoze .

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta gihe ntarengwa gihari cyo kuba bwarangije iperereza ry’ibyaha bukurikiranyeho Ingabire. Mu gihe ibyo byaha ari by’ubugome bikomeye bigora kubiperereza. K’ubushinjacya bwavuze ko butagomba kugendera ku gitutu cya Ingabire cyo gukora iperereza ryabyo mu buryo abyumva. Ku byaha nk’ibyo Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Ingabire, bwavuze ko itegeko ryemera ko igihe cy’ifungwa ry’agateganyo gishobora kongerwa kugeza ku nshuro 12 mu gihe iperereza rigikorwa.

Ingabire akurikiranweho n’ubushinjacyha ibyaha byo kurema umutwe w’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu.Byombi ntabyemera. Kuya 17 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2010 nibwo Ingabire umaze amezi abiri atawe muri yombi, azamenya niba aguma mu icumbi rya gereza nkuru ya Kigali cyangwa niba yakurikiranwa ari hanze.

XS
SM
MD
LG