Uko wahagera

USA Yafatiye Abarusiya 19 Ibihano


Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika avugana na Vladimir Putin
Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika avugana na Vladimir Putin

Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze gufatira ibihano Abarusiya 19 barimo 13 umushinjacyaha wihariye Bob Mueller yari yarashyikirije inkiko baregwa kwivanga mu matora y'umukuru w’igihugu y’Amerika mu mwaka wa 2016.

Ibyo bije bikurikira itangazo ry’abayobozi b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage na Leta zunze ubumwe z’Amerika ryamagana irogwa ry’Umurusiya Sergei Scripal wahoze ari intasi n’umukobwa we ku butaka bw’Ubwongereza. Ibyo bihugu byemeza ko ubwo burozi bufite inkomoko mu Burusiya.

Itangazo ryasinywe na Ministiri w'intebe w’Ubwongereza Theresa May, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Angela Merkel w’Ubudage na Perezida Donald Trump w’Amerika rivuga ko nta gushidikanya ko icyo gitero cy’uburozi cyagabwe n’Uburusiya.

Bahamagariye Uburusiya gutanga ibisobanuro ku bibazo bijyanye n’icyo gitero. Ibitero bikoresheje uburozi nk’ubwakoreshejwe byaherukaga mu ntambara ya kabili y’isi.

Theresa May, Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza
Theresa May, Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, May, yatangaje ko iki gihugu cyirukanye abadipolomate 23 b’Uburusiya nyuma y’aho bwanze gutanga ibisobanuro kuri iryo rogwa.

Bibaye ubwa mbere Ubwongereza bwirukana abadiplomate benshi b’Uburusiya kuva mu 1971 mu gihe cy’intambara y’ubutita. Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahakanye ibyo birego avuga ko nta shingiro bifite. Yavuze ko nabo biteguye kwihimura ku Bwongereza.

Skripal w'imyaka 66 y'amavuko wari warahawe ubuhungiro mu Bwongereza n'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 30, basanzwe ku maduka ari mu mugi wa Salisbury bicaye ku ntebe bataye ubwenge.

Yari yarahamijwe n’Uburusiya ibyaha byo kunekera ibiro by'ubutasi by'Abongereza, MI6 mu 2006, akatirwa igifungo kubwo kugambanira intasi z'Uburusiya ku Bwongereza. Yaje kubabarirwa mu 2010, mu ihererekanya ry'intasi hagati y'Amerika n'Uburusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG