Uko wahagera

Amerika Yahannye Abategetsi Batanu ba Venezuela


Nicolas Maduro
Nicolas Maduro

Minisiteri y’imali ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano abategetsi batanu b’inkoramutima za perezida wa Venezuela Nicolas Maduro.

Abo bategetsi bari mu buyobozi bw’inzego z’ubutasi, umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu-Garde Presidentielle, igipolisi, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe peteroli PDVSA.

Mu itangazo ryayo, minisiteri y’imali ya leta y’Amerika ivuga “uwahoze ari perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, utakemewe n’amategeko.” Imurega “urugomo kuri demokarasi n’abarimo bayiharanira, ruswa, no kunyereza umutungo w’abaturage ba Venezuela.” Naho perezida w’inteko ishinga amategeko ya Venezuela, Juan Guaido, iri tangazo rivuga ko ari “perezida wa Repubulika w’agateganyo.”

Abo yafatiye ibihano, ibarega iyicarubozo-torture kuri rubanda. Ivuga kandi ko izahana n’abandi bose bazakomeza gufasha “ingoma itemewe ya Maduro.”

Ibi bihano bigizwe no gufata umutungo w’ibyegera bya Maduro uri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bibuza kandi buri muny’Amerika n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Amerika gukorana ubucuruzi n’abafatiwe ibihano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG