Uko wahagera

Ukraine: Crimea izakora Kamarampaka yo kwiyomeka ku Burusiya


Umusilikari ukekwa kuba Umurusiya, arinze ikigo cya gisilikari cya Ukraine hafi y'umujyi wa Simferopol, muri Crimea.
Umusilikari ukekwa kuba Umurusiya, arinze ikigo cya gisilikari cya Ukraine hafi y'umujyi wa Simferopol, muri Crimea.
Muri Ukraine, abadepite bo mu ntara ya Crimea batoye ko akarere kabo kakwiyomeka ku Burusiya. Iki cyemezo bafashe gishobora kubangamira ingufu za dipolomasi zishaka uko habonkea umwanzuro w’ikibazo cya Ukraine.

Itora ry’iyo nteko ibogamiye mu Burusiya, ryabaye taliki ya gatandatu y'ukwa gatatu mu 2014, rije mu gihe umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wahuriye mu nama yihutirwa I Buruseli mu Bubiligi. Abanyaburayi barasuzuma ukuntu bashyira igitutu ku Burusiya ngo bukure ingabo zabwo muri Crimea. Abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika, nabo, bari mu nama uyu munsi, basuzuma ibihano by’ubukungu byafatirwa Uburusiya.

Guverinoma ya Crimea, intara isa n’izengurutswe n’inyanja y’umukara, (Black Sea mu Cyongereza cyangwa Mer Noire mu Gifransa), isanzwe yiganjemo abantu bo mu bwoko bw’Abarusi. Iyo nteko ishinga amategeko taliki ya gatandatu y'ukwa gatatu mu 2014 yatangaje ko izakoresha itora rya kamarampaka taliki ya 16 y'ukw agatatu, kugirango abaturage bemeze niba bashaka kwiyomeka ku Burusiya. Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yasabwe gusuzuma icyo cyifuzo.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bisubiramo ibyavuzwe na ministri w’ubukungu wa Ukraine, avuga ko iyo kamarampaka yo muri Crimera inyuranije n’itegeko nshinga.
XS
SM
MD
LG