Uko wahagera

Ahorugeze yarafunguwe muri Suede


U.S. President Barack Obama and first lady Michelle Obama look out of a doorway that slaves departed from on Goree Island, Senegal, June 27, 2013.
U.S. President Barack Obama and first lady Michelle Obama look out of a doorway that slaves departed from on Goree Island, Senegal, June 27, 2013.

Ahorugeze Sylvere ashobora kutoherezwa ubutabera bw’u Rwanda rumushaka kubera ibya bya jenoside rumurega.

Kuwa kane taliki ya 28 y’ukwezi kwa kalindwi 2011, Urukiko rw’Ikirenga rwa Suede rwategetse ko Umunyarwanda witwa Ahorugeze Sylvere afungurwa.

Ahorugeze yafashwe mu 2008 kubera impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi za Interpol n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukekaho ibyaha bya jenoside. Urukiko rw’Ikirenga rwa Suede rwavuze ko amaze igihe kirekire mu gifungo ku buryo bunyuranije n’amategeko. Ariko ntacyo rwavuze ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo kumwoherezayo.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2009, Urukiko rw’Ubulayi rurebwa n’iby’uburenganzira bwa muntu rwo rwaciye iteka ruvuga ko Ahorugeze adakwiye koherezwa mu Rwanda kubera ibibazo b’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu bihari.

Ahorugeze Sylvere yavukiye mu cyahoze ari prefecgitura ya Byumba mu 1956. Mu 1994 Ahorugeze yari umuyobozi mukuru w’iby’indege za gisivili n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe ya Kigali.

XS
SM
MD
LG