Uko wahagera

AMATANGAZO  10 24 2004 - 2004-10-22


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Sibomana Jean Fidele ubarizwa mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyamirambo; Harelimana Athanase uri mu gihugu cya Malawi na Nzajyibwami Leodomir utuye mu karere ka Save, mu cyahoze ari komine Shyanda, umurenge wa Zivu, akagali ka Rusekera, intara ya Butare, Habiyambere Francois uri I Burayi ariko akaba ataravuze neza igihugu aherereyemo; Samuel Nsengimana utuye mu karere ka Impala, umurenge wa Giheke, akagari ka Giheke, intara ya Cyangugu na Mbarubukeye Hesironi utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese, Mbarubukeye Hesironi utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese; Nkundizanye Speciose utuye mu kagari ka Buhanga, umrenge wa Rubona, akarere ka Mutobo, intara ya Ruhengeri na Mukamana Beatrice na we utuye mu kagari ka Mugwato, umurenge wa Shyira, akarere ka Gasiza, intara ya Ruhengeri.

1. Duhereye ku butumwa bwa Sibomana Jean Fidele ubarizwa mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyamirambo, ararangisha Hagenimana Charles Modeste n’umufasha we Nakure Marie Goretti, abana babo bose na mushiki we Uwingabire Marie Lialiane ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Sibomana arakomeza avuga ko aba amenyesha, ari abo mu muryango we kandi ubu bakaba bari mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Sibomana aboneyeho kandi kubamenyesha ko Isacar ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda kandi akaba ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo amenyesha ko na we yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Harelimana Athanase uri mu gihugu cya Malawi, ararangisha umuryango we ugizwe na Nzabalinda Onesphodre na Mukamurenzi Adeline, bose akaba yaraburaniye na bo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1994. Arabasaba rero ko niba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo n’uni mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho baherereye yabibamenyesha. Harelimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko umukecuru, Ndayambaje ndetse n’abana bose baroho kandi bakaba babatashya. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko babishoboye bamwandikira bakoresheje aderesi zikurira. Izo aderesi akaba ari Harelimana Athanaze, C/O Father Walber Gerry, Catholic Parish Church, P.O Box 33 Mvera, Malawi.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nzajyibwami Leodomir utuye mu karere ka Save, mu cyahoze ari komine Shyanda, umurenge wa Zivu, akagali ka Rusekera, intara ya Butare, ararangisha abana Christine Mushonganono, Francine Nyiraneza, Ndayisenga Gaspard mwene Nkomeje Jean na Felesi mwene Kajyibwami Cyprien. Nzajyibwami arakomeza ubutumwa bwe asaba abo bana ko baramutse bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Arabamenyesha kandi ko ababyeyi babo bakiriho kandi bakaba babifuriza ko bose batahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro.Ngo bashobora kwisunga imiryango mpuzamahanga y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi. Nzajyibwami akaba arangiza ubutumwa b we abasaba ko bahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika babamenyesha amakuru yabo muri iki gihe.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Habiyambere Francois uri I Burayi ariko akaba ataravuze neza igihugu aherereyemo, ararangisha bakuru be Habiyaremye Jean Baptiste wahoze akora I Kigali mru SOFERWA NA Kayigize Claudien wahoze atuye I Kabagali. Habiyambere arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi babyara be Ngamije Fabien, Ndumiwe Izayasi na Munyarukundo Stephane. Arabasaba rero bose ko aho baba bari kandi bakaba bumvise iri tangazo, bamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Habiyambere ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho baherereye ko yabibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Samuel Nsengimana utuye mu karere ka Impala, umurenge wa Giheke, akagari ka Giheke, intara ya Cyangugu ararangisha abana be Emmanuel Nsengimana na Fiacre Tuyisenge. Nsengimana arakomeza ubutumwa asaba abo bana ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho abo bana baherereye muri iki gihe yabibamenyesha. Nsengimana ararangiza ubutumwa bwe ashimara abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava n’ubwitonzi bakorana akazi kabo. Arakoze natwe turamushimiye.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mbarubukeye Hesironi utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese ararangisha umugore we Kanyange Rachelle hamwe n’abana Uwimana Soleil, Nyiramasengesho Susan, Mbarubukeye Edison, Rubanguka na Muakanyandwi Jeannette. Mbarubukeye arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza asaba n’umdi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nsanzurwimo Laurent utuye mu karere k’ubucuruzi ka Mugonero, akagari ka Gihombo, umurenge wa Gihombo, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye ararangisha Bucyana Jean de Dieu wahoze atuye ku Mugonero, muri komine Rwamatamu, segiteri Mahembe, serire kizenga, akaba yaragiye ahunze intambara yo mri 94 yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Nzanzurwimo arakomeza asaba uwaba amuzi wese kubimumenyesha kandi akamusaba ko yakwihutira gutahuka akaza mu Rwanda. Nsanzurwimo ararangiza ubutumwa bwe avuga ko uwo arangisha yahunze ari kumwe n’abana babiri hamwe n’umudamu we Mukabutera Josephine.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nkundizanye Speciose utuye mu kagari ka Buhanga, umrenge wa Rubona, akarere ka Mutobo, intara ya Ruhengeri ararangisha umugabo we Serugendo Jean de Dieu, ubu ushobora kuba ari mu gihugu cyahoze cyitwa Zayire. Nkundizanye arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rewanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko abana Mukafeza Jacqueline, Nyirandikubwimana Leonila na Mwumvaneza Silveri bose baraho kandi bakaba bamutashya cyane.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukamana Beatrice utuye mu kagari ka Mugwato, umurenge wa Shyira, akarere ka Gasiza, intara ya Ruhengeri aramenyesha umugabo we Gisanabagabo ko yatahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko we n’umwana Nsabimana John bamukeneye cyane. Mukamana ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mugabo we kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG