Uko wahagera

Rwanda: Ibyemezo Bifatirwa Umugi wa Kigali Bibangamiye Benshi - 2004-09-27


Nyuma yo kubuza abacuruza utuntu mu ntoki n’abagore bikorera ubutaro bacuruza imbuto n’imboga, ubu hagezweho za kiyosike mu mugi wa Kigali. Ubu izo kiyosike zirasenywa umusubirizo. Umuyobozi w’umugi we, ubwo bamutakambiraga kuri radiyo y’igihugu, yongeyeho ko ahubwo agiye no gusenyera abafite amazu adafite ibyangombwa nk’aho yubatswe ubuyobozi bwaratejwe cyamunara.

Ibyo bisubizo birimo agasuzuguro byagaragaje ko abaturage badafite n’uwo batakambira. Umuyobozi w’umugi wa Kigali agera aho agereranya amazu y’abaturage n’ibyari.

Ibyo byose biriyongera ku karengane gakabije kari m’ukwimura abaturage hitwajwe itegeko ryo muri 1996, aho umuturage abona gusa kimwe cya gatatu cy’agaciro k’inzu ye, ubutaka ntibuhabwe agaciro.

Abari batuye mu nkengero z’umugi bari batunzwe no guhinga bagize kwamburwa uburenganzira bwo gutura aho bari batuye, banamburwa n’uburenganzira ku mirima yabo nta wundi murimo bahawe. Abari birukiye m’ukubumba amatafari n’amategura na bo babangamiwe no kubungabunga ibidukikije kubera ko ibiti bakoreshaga m’ugutwika byahagaritswe.

Indi ngaruka ni uko ingabo za Mutsindashyaka, ari zo local defense, ubu zihiga bukware abantu banyuranya n’amategeko y’umugi. Birirwa birukankana abantu hagati y’amamodoka y’umugi, uwaramutse nabi imodoka ikamukandagira cyangwa akagwa muri ruhurura. Iyo umwe muri bo afashwe, yaba ari umubyeyi cyangwa ari umukobwa, hari igihe akubitwa iz’akabwana.

Ikindi kigaragara ni uko ibyo byose, birimo no gufungira abantu amazu kuko atararangira, byajemo ruswa k’uburyo hitwazwa ibyo byemezo abantu bakaka na ruswa n’abujuje ibyangombwa.

Nta n’uwabura kuvuga ko m’ugusenya izo kiyosike wubaka izindi uzagurisha miliyoni 6 harimo ubujura bukabije. Ugira ngo ndamubeshya azashake abahanga m’ubwubatsi bamubwire niba koko ziriya kiyosike zifite kariya gaciro.

Ni byiza koko ko umugi wa Kigali usa neza ugahesha ishema u Rwanda. Ariko U Rwanda si imisozi. U Rwanda ni abaturage barutuye. Uzashyira imbere ubwiza bw’umugi abawutuye inzara igiye kubamara azaba ategura intambara. Si byiza ko ibyemezo bifatanwa ubuhubutsi. Bigomba kwigwaho kandi bigakorwa gahoro gahoro.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG