Uko wahagera

Rwanda: Amatora y'Abadepite Ntiyitabiriwe nk'aya Perezida - 2003-09-30


Kuva tariki ya 29 mu Rwanda hatangijwe amatora y'abadepite yahereye ku y'abadepite 2 bazahagararira urubyiruko mu nteko ku rwego rw'igihugu n'iy'uzahagararira ibimuga. Abadepite 3 muri Leta nshya bakaba aribo bamaze kumenyekana. Uyu munsi nibwo habaye amatora ku bahagarariye amashyaka n'abakandida ku giti cyabo.

Uwitwa Twagirayezu Emmanuel ni we uzahagararira ibimuga akaba yarabaye na Prezida w'impuzamashyirahamwe y'abamugaye gihe kirekire, naho mu rubyiruko hakaba haratowe Giovani Renzaho na Francis Kaboneka bose bakaba bari basanzwe mu nama nkuru y'urubyiruko. Ayo matora yombi akaba yarabaye ku buryo buziguye.

Urubyiruko rwahagarariwe n'abagize inama nkuru y'urubyiruko zatowe kuva mu ntara zose 144 biyongereyeho 21 bava mu mashyirahamwe y'urubyiruko. Abamugaye bo bahagarariwe n'abayobozi b'amashyirahamwe yabo.

Abaturage benshi ntibitabiriye cyane amatora y'ejo nk'uko bitabiriye aya Prezida wa repuburika. Icyakora aho twageze abarenga 85% ku bari kuri liste y'itora baratoye.

Amabarura y'amajwi mu mugi wa Kigali n'uwa Gitarama ku biro bimwe na bimwe by'itora aragaragaza ko FPR hamwe n'amashyaka bifatanije bishobora kugira hejuru ya 90%. Ndetse niba ari na ko mu gihugu hose byagenze ayo amashyaka PL, PSD, na PPC bishobora kubura n'umukandida n'umwe.

Abahagararira abakandida, baba abigenga cyangwa ab'amashyaka, bakaba badutangarije ko komisiyo y'amatora yatinze kubaha ibyangombwa, bikaba byababereye imbogamizi mu kazi kayo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG