Uko wahagera

Impunzi z'Abanyarwanda n'Abanyecongo Zarwaniye muri Zimbabwe - 2003-04-29


Ku cyumweru n'ejo ku wa mbere impunzi z’Abanyarwanda zarwanye n’impunzi z’Abanyecongo mu nkambi ya Chongo Gara, muri Zimbabwe.

Muri iyo mirwano hakomerekeyemo impunzi ebyiri z’Abanyarwanda, harimo imwe yakomeretse cyane. Izo mpunzi zombi zoherejwe mu bitaro bya Kisinge District aho muri Zimbabwe.

Muri iyo nkambi ya Chongo Gara harimo impunzi z’Abanyarwanda zisaga 200, n’impunzi z'Abanyecongo zisaga 400. Iyo nkambi yose ibamo impunzi zigera kuri 1000.

Kugeza ubu icyateye iyo mirwano ntikiramenyekana.

Icyakora hari hashize ibyumweru 2 impunzi z’Abanyecongo zigera ku 100 muri iyo nkambi ya Chongo Gara zigaragambije, zisaba ko Abanyarwanda bavanwa muri iyo nkambi kubera ko ngo ari abicanyi.

Impunzi z’Abanyecongo zishinja Abanyarwanda kuba ngo bateza ibibazo muri iyo nkambi ku bwende kugira ngo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ribavane muri Zimbabwe, bimurirwe i Burayi, muri Canada cyangwa muri Amerika.

Kugeza ubu nta cyo ibiro bya HCR i Harare byari byatangaza kuri iyo mirwano hagati y’impunzi z’Abanyecongo n’izo Abanyarwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG