Uko wahagera

Irak: Abandi Barabu Bakomeje Kwigaragambya - 2003-03-29


Kuva intambara na Irak yatangira mu cyumweru gishize, mu bihugu by’Abarabu ntibahwemye kwigaragambya bayamagana.

Iyo myigaragambyo yarakomeje n’ejo ku wa 5, nyuma y’amasengesho y’Abahisiramu yo ku wa 5.

Abantu bagera ku bihumbi 15 barigaragambije i Cairo mu Misiri. Bari bitwaje ibyapa mu Cyarabu no mu Cyongereza bisaba guhagarika ubwicanyi muri Irak no kubohoza Baghdad.

Muri Yordaniya na ho abapolisi bahanganye n’abantu 1000 bigaragambyaga bashaka kwigabiza ambassade ya Israel mu murwa mukuru Amman. I Teheran muri Iran na ho abigaragambyaga bamennye amadirishya y’ambasade y’Ubwongereza.

Ibiro ntaramakuru Reuters na byo bivuga imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mugi wa Tripoli ya Libani, no mu ntara ya Gaza, muri Palestina. Imyigaragambyo ikomeye yavuzwe kuva muri Bahrain kugera mu Misiri.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Misiri, Mohammed Sulieyman, ari na we watanze uruhusa rwo gukoresha imyigaragambyo muri icyo gihugu, avuga ko batigaragambya kubera Saddam Hussein. Ngo barigaragambya kubera abaturage ba Irak n’ubusugire bw’igihugu cyabo. Ku bwabo, Amerika n’Ubwongereza ngo bigomba kureka Abanyairak akaba ari bihitiramo icyo bashaka.

Mohamed Sulieyman ati Abarabu bose ntibakunda Saddam Hussein; ikizamubaho cyose ntikibashishikaje na gatoya. Gusa kwica Abanyairak kubera we ngo nta bwo ari byo.

Perezida George Bush we yaraye atangarije bamwe muri ba sekombata bo muri Amerika ko Amerika itazihanganira kudatsinda muri Irak. Yabasabye kwishimira abasirikari barimo kurwana muri Irak.

Perezida Bush ati abasirikari bacu muri ibi bihe baduteye agashema.

Perezida Bush yavuze kandi ko ingabo zirwana muri Irak zirimo kwitwara neza k’uburyo Saddam Hussein ngo asigaranye agapande gatoya k’igihugu cye. Perezida Bush ariko yanemeye ko imirwano ikarishye.

Perezida Bush yavuze ko imyifatire ya Irak mu ntambara itatunguranye n’ubwo batayemera. Imfungwa z’intambara ngo zafashwe nabi, izindi ziricwa. Abanyairak banga kurwana na bo ngo baricwa.

Nyamara ingabo zirwanya Irak zo ngo zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo zitagira abasivili zihohotera.

Amabi ya Irak ngo arongera kwerekana ko byihutirwa kubohoza icyo gihugu n’abaturage bacyo. Ngo nta bwo Amerika n’inshuti zayo zizasiga Abanyairak mu bucakara.

XS
SM
MD
LG