Uko wahagera

Irak: Imyifatire y'Ubufaransa ngo Iteye Akantu - 2003-03-13


Ku wa 3 guverinoma ya Perezida George Bush yibasiye Ubufaransa kubera kuvuga k’umugaragaro ko butazemera icyemezo icyo ari cyose cy’inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye cyizemera intambara muri Irak.

Muri Departement ya Leta bavuga ko iyo myifatire y’Ubufaransa ituma kwambura Irak intwaro mu mahoro birushaho kugorana.

Muri guverinoma ya George Bush ntibatinya kwerekana ko batishimiye ko Ubufaransa bwahagurukiye kuburizamo umushinga w’icyemezo ushyigikiwe n’Amerika, Ubwongereza na Espagne.

Ubundi bari birinze kubivuga k’umugaragaro kugeza ubwo Perezida Jacques Chirac w’Ubufaransa atangarije kuri television ku wa mbere nijoro ko guverinoma ye izaburizamo ikindi cyemezo icyo ari cyo cyose, uko byamera kwose.

Umuvugizi wa departement ya leta, Richard Boucher, yaraye atangarije abanyamakuru ko amagambo ya Chirac ateye akantu. Kwiyemeza kuzaburizamo icyo cyemezo uko byamera kwose ngo bituma Irak yirara kuko byagaragaye ko nta cyo Irak ikora iyo itokejwe igitutu.

N’ubwo ariko muri Guverinoma ya George Bush ntawibeshya ku Bufaransa ku kibazo cya Irak, Perezida Bush na Sekereteri wa leta we, Colin Powell, ejo bakomeje gutelefona abandi bategetsi hirya no hino ku isi, ku kizere ko icyo cyemezo gishobora kuzatorwa muri iki cyumweru kubera ibyo Ubwongereza burimo kugihinduramo.

Richard Boucher avuga ko Amerika ishobora kwemera guhindura itariki ntarengwa yashakaga guha Irak kugira ngo ibe yarangije kwerekana ko nta ntwaro igifite. Gusa abakeka ko Amerika ishobora gutegereza indi minsi 30 cyangwa 45 ngo baribeshya.

XS
SM
MD
LG