Uko wahagera

Amatangazo 11/30/ - 12/01/2002  SET 2 - 2002-11-28


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba bakurikira:

Hari: Ngenzenubwo Theobald uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze aho atuye muri iki gihe; Sebakiga Yasoni utuye ku murenge wa Nyagisozi, akagari ka Nyagisozi, mu cyahoze cyitwa komine Rukondo, intara ya Gikongoro na Niyonkuru Jean Felix Karugahe ubarizwa I Bugarura, mu karere ka Humure, ahahoze ari komine Muhura, intara ya Byumba,Kayiranga Isdor utuye mu cyahoze ari komine Gishyita, segiteri Gishyita, serire Gitovu, peregegitura Kibuye; Nyiramajeli Angeline ubarizwa kuri aderesi ikurikira. Kyangwali Refugee Settlement, P.O Box 389 Hoima, Uganda na Nyirangirumpatse Marlene bakunda kwita Nyirabakinahe akaba atuye mu ntara ya Kibuye, akarere k’umujyi wa Kibuye, umurenge wa Bubazi, akagari ka Nyagahinga,Muzehe Kamanutsi na Nyiranzabonimpa Marthe batuye mu kagari ka Nyarubande, ku murenge wa Gashangiro, mu mugi wa Ruhengeri; Mukagatare Malita utuye ku Muhima, akarere ka Nyarugenge, akagari ka Muhima, intara ya Kigali y’umujyi na Muhizi Jean Nepomuscene utaravuze aho aherereye muri iki gihe. .

1. Duhereye ku butumwa bwa Ngenzenubwo Theobald uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze aho atuye muri iki gihe aramenyesha Mukashyaka Marianne na Minani Izayasi ko ababyeyi babo babasaba kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko babifuza cyane. Ngenzenubwo arakomeza ubutumwa bwe asaba umwana we wa Batisimu Safari Aime Christian bakunda kwita Kububu waburanye na nyina Mukawera Emma Marie mu cyahoze cyitwa Zayire ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko bose bamutegereje.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Sebakiga Yasoni utuye ku murenge wa Nyagisozi, akagari ka Nyagisozi, mu cyahoze cyitwa komine Rukondo, intara ya Gikongoro ararangisha umukobwa we Mukantaganda Chantal wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho yakwihutira gutahuka mu Rwanda. Sebakiga arasaba kandi umugira neza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Mukantaganda ko yabimumenyesha. Ngo ashobora kandi kubagezaho amakuru ye muri iki gihe akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero rero akaba ari 08525596.

3. Tugeze ku butumwa bwa Niyonkuru Jean Felix Karugahe ubarizwa I Bugarura, mu karere ka Humure, ahahoze ari komine Muhura, intara ya Byumba ararangisha umuvandimwe we Shumbusho Benjamin Beret baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 96. Amakuru aheruka akaba yaramugezeho amubwira ko ubu ashobora kuba ari I Lukolela, muri Congo-Brazzaville. Aramumenyesha kandi ko Zuzu we ubu yageze mu Rwanda. Niyonkuru arakomeza ubutumwa bwe asuhuza Mama Djano Akingeneye na Musabyimana Donata ubarizwa mu gihugu cya Malawi. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikibafasha gutahuka mu Rwabababyaye.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kayiranga Isdor utuye mu cyahoze ari komine Gishyita, segiteri Gishyita, serire Gitovu, peregegitura Kibuye ararangisha Kwizera David batandukaniye ahitwa Nashomu, mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996. Aramumenyesha ko we yatahutse ari kumwe n’umuryango we bakaba batuye aho bahoze batuye mbere y’intambara. Arakomeza kandi amumenyesha ko mukuru we Ntakirutimana Gabriel ari mu rugo, kandiko pasitori Aaron nawe yatahutse. Aramusaba rero ko niba akiriho yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cygangwa se CICR imufashe gutahuka. Kayiranga ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyiramajeli Angeline ubarizwa kuri aderesi ikurikira. Kyangwali Refugee Settlement, P.O Box 389 Hoima, Uganda aramenyesha se wabo Busanane n’umuhungu we Ngirabanzi bari mu Rwanda, komine Kidaho, perefegitura Ruhengeri; Barore n’abahungu be Rwamubukande na Nzita na bo bakaba bari muri komine Kidaho ko musaza we Sebuhora ubu babonanye bakaba bari kumwe mu gihugu cya Uganda. Arakomeza abasaba ko niba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Nyiramajeli ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Nzabalinda na Rwandarugali babasuhuza cyane. Arashimira kandi abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika ubwitange bagaragaza mu guhuza ababuranye n’ababo. Arakoze natwe turamushimiye.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nyirangirumpatse Marlene bakunda kwita Nyirabakinahe akaba atuye mu ntara ya Kibuye, akarere k’umujyi wa Kibuye, umurenge wa Bubazi, akagari ka Nyagahinga ararangisha musaza we witwa Ntivuguruzwa. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe kandi akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko se yitabye Imana. Nyirangirumpatse ararangiza ubutumwa bwe asaba umuryango wa Aimable Karekezi ko niba na wo ukiriho wakwihutira gutahuka kuko ubu nabo batahutse bakaba baraho.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Muzehe Kamanutsi na Nyiranzabonimpa Marthe batuye mu kagari ka Nyarubande, ku murenge wa Gashangiro, mu mugi wa Ruhengeri barasaba Musekura Nzamuye Jean Pierre, ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville ko yabagezaho aderesi ye kandi akihutira gutahuka kuko ubu bose bamukumbuye cyane. Baramumenyesha kandi ko barumuna be bamusuhuza kandi bakaba bamusaba ko yabagezaho amakuru ye yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Ngo ashobora no kubandikira akoresheje inzira y’iposita kuri aderesi zikurikira. Kamanutsi Cyprien, Paroisse Ruhengeri B.P. 45 Ruhengeri, Rwanda.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukagatare Malita utuye ku Muhima, akarere ka Nyarugenge, akagari ka Muhima, intara ya Kigali y’umujyi ararangisha umwana we Murekatete Malita bakundaga kwita Mazuru. Mukagatare avuga ko uwo mwana yabuze afite imyaka ibiri. Se ni Gatete Atanazi naho nyina ni Mukakabano Chantal, bakaba bari batuye mu karere ka Nyarugenge akagari ka Muhima. Abamutwaye bamukuye ku Kigeme, bagenda berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Nyangezi h’I Bukavu. Mukagatare arakomeza avuga ko bakeka ko yaba yaratwawe na Mukankundiye Gatarina, umugore wa Mutabazi Jean Marie Vianney. Ararangiza rero asaba uwaba afite amakuru y’uwo mwana kubimumenyesha abinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Muhizi Jean Nepomuscene utaravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha Kanamugire Fabien wahoze yiga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Ruhengeri I.S.A.E. mu magambo ahinnye, akaba mwene Thomas Nyilihene na Mukundufite Cecile batuye mu cyahoze ari komine Kinyami, segiteri Mugina, serire Gaseke, perefegitura ya Byumba. Muhizi aramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kandi ngo azazane na barumuna be Kalimwabo Jean na Maniragaba Ferdinand kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza abamenyesha ko abo bari kumwe batahutse bakaba bari amahoro kandi ko umusaza n’umukecuru babatashya cyane. Ararangiza abasaba ko babamenyesha amakuru yabo bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ngo bashobora no kubandikira bakoresheje aderesi ikurikira. Muhizi Jean Nepomuscene, Universite Nationale du Rwanda, B.P. 117 Butare, Rwanda.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG