Uko wahagera

Zambia Ikomeje Kwanga Ibiribwa Byahinduwe - 2002-11-06


Guverinoma ya Zambia yasabye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, kuvana muri icyo gihugu toni ibihumbi n’ibihumbi z’imfashanyo z’ibiribwa byahinduwe.

Umuvugizi wa PAM, Christiane Berthiaume, avuga ko nta gihe ntarengwa guverinoma ya Zambia yabahaye. PAM ngo yiteguye ariko kuvana ibyo biribwa byose muri Zambia, ikabijyana muri Malawi na Zimbabwe na ho bafite ibibazo by’inzara nko muri Zambia.

Berthiaume avuga ko PAM irimo kugura toni ibihumbi 30 z’ibiribwa bisanzwe. Bimwe muri ibyo biribwa ngo bizajyanwa no muri Zambia. Icyo atizeye gusa ngo ni uko PAM izabona imfashanyo zihagije Abanyazambia miriyoni 3 bose bakeneye. Berthiaume avuga ko PAM igifite icyizere ko ibihugu bihinga imbuto zisanzwe bizemera gutanga imfashanyo z’ibiribwa cyangwa amafaranga.

Zambia ni cyo gihugu cyonyine mu majyepfo y’Afurika cyakomeje kwanga imfashanyo z’ibiribwa byahinduwe. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko muri ako karere hari abantu miriyoni 14 bugarijwe n’inzara muri Lesotho, Malawi, Mozambique, Swaziland na Zimbabwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo guverinoma ya Zambia yatangaje ko itazemera imfashanyo z’imyaka yahinduwe. Abahanga ba Zambia bari bakubutse mu rugendo i Burayi no muri Amerika kwiga neza ingaruka z’iyo myaka. Zambia rero ngo irakiga ingaruka izo ngaruka.

Iyo myaka yahinduwe n’abashakashatsi kugira ngo irusheho gukomerera ibyonnyi n’indwara. PAM ivuga ko izo mbuto nta cyo zitwaye.

XS
SM
MD
LG