Uko wahagera

Nayinzira Kongera Guhatanira Intebe y’Umukuru w’Igihugu


Bwana Nayinzira J. Nepomucene watsinzwe amatora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003, ntarava ku izima. Yongeye atangaza ko aziyamamaza mu matora yo kuya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010, nk’umukandida wigenga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara, yatangaje ko azavugurura imigambi yatanze mu mwaka wa 2003, agashyira imbere ingingo eshatu z’ingenzi. Zirimo kurwanya ubukene bukabije bwugarije umubare munini w’Abanyarwanda.

Anavuga azaha Abaturarwanda demokarasi isesuye ituma batangaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure nta mususu, no mu matora bagaca urubanza batabera.

Anavuga ko azashyiraho ubutegetsi abenegihugu bose bibonamo cyane cyane igihe babugana bashaka ko bubarenganura ngo kubera ko ubu bugarijwe n’ikimenyane na ruswa bigenda birushaho gukaza umurego.

Mu mwaka wa 2003, Nayinzira w’imyaka 67 y’ubukuru, ari mu bakandida batatu bahataniye intebe y’umukuru w’igihugu hamwe na Perezida Paul Kagame, wanatsinze ayo matora, na Twagiramungu Faustin watsinzwe nawe. Nayinzira nawe yaratsinzwe , abona n’amajwi ya nyuma. Aho yabonye ijwi rimwe n’igice ku 100.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika, yagize ati” amatora yo mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010, nakorwa mu mucyo nizeye intsinzi”.

Bwana Nayinzira J. Nepomucene w’umukiristu cyane mu idini ry’Abanyagatorika, avuga ko igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yongeye kukigira amaze kubonekerwa n’umubyeyi Bikira Mariya. Niwe Perezida Fondateri w’ishyaka PDC, ariko iryo shyaka baramwirukanyemo.

XS
SM
MD
LG