Uko wahagera

Perezida w’Ubufaransa Aremera ko Amakosa Yabaye, ariko  nta Mbabazi Yasabye


Perezida w’Ubufaransa mu Rwanda, aremera ko hari amakosa yabaye, ariko nta mbabazi yasabye. Mu ruzinduko rw’amasaha 4 yakoreye mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy yavuze ko ibyaye mu Rwanda bisaba amahanga ndetse n’Ubufaransa burimo gutekereza ku makosa yakozwe. Cyakora, nta mbabazi yigeze asaba, mu izina ry’Ubufaransa, nk’uko abenshi bari babyiteze.

Abanyamakuru bamubajije impamvu kugeza ubu Ubufaransa budasaba imbabazi u Rwanda nk’uko bimwe mu bihugu byabikoze nk’u Bubiligi ndetse n’Amerika. Sarkozy yasubije ko buri gihugu cyose kigira amateka yacyo kandi ko buri kintu kigira intambwe gikorwamo.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko n’ubwo hari amakosa yakozwe ko batagomba kuba imbatamyi y’igihe cyahise, ko ayo makosa azwi kandi ko yaganiriweho, kandi ko icyangombwa ari ukureba ibiri imbere.

Kuva mu mwaka w’i 1994, FPR ijya k’ubutegetsi mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa nibwo asuye u Rwanda. U Rwanda rwagiye rushinja Ubufaransa gushyigikira abagize uruhare muri jenoside. Icyo kibazo nicyo cyaje gutuma umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi. Wongeye kujya mu buryo mu mpera z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Sarkozy yanavuze ku kibazo cya manda umucamanza wo mu Bufaransa yakoreye abayobozi bakuru ba gisirikare 9 b’u Rwanda, kimwe no ku kibazo cy’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside. Ibyo bibazo yavuze ko bireba ubutabera bw’u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG