Uko wahagera

Igikombe cy'isi cyasuye u Rwanda


Ku nshuro ya mbere mu mateka, igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyageze k’ubutaka bw’u Rwanda. Cyamurikiwe Abanyarwanda kuri Stade amahoro I Remera ku mugoroba taliki ya 10 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Icyo gikombe kizihijwe n’umukino wahuje ikipe y’igihugu amavubi na As Kigali, umukino warangiye Amvubi atsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Icyo gikombe cyagejejwe mu Rwanda na sosiyete ya Coca-cola, ari nayo ikizengurutsa umugabane w’Afurika. Igihugu cy’Afurika y’Epfo ni cyo kizakira irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010 ku nshuro ya mbere kije muri Afurika. Uretse umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, nta wundi munyarwanda n’umwe mu bari kuri stade Amahoro wari wemerewe kugikoraho.

Igikombe cy’isi gikozwe muri Zahabu, gipima ibiro 6 n’amagarama 175. Cyageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuya 9 z’ukwezi kwa 11 cyivuye mu Burundi. U Rwanda rubaye igihugu cya 33 cyakiriye igikombe cy’isi, kizazenguruka ibihugu byose bya Afurika uretse Somalia na Guineya Conakry bivugwamo umutekano muke.

U Rwanda ntiruri ku rutonde rw’ibihugu bizahatanira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010 kuko rwarangije kuvamo.

XS
SM
MD
LG