Uko wahagera

Gutanguza Igitangazamakuru mu Rwanda ni ah’Uwifite


Mu Rwanda, igitangazamakuru kizajya gitangizwa n’uwifite. Imari shingiro, ni kimwe mu bisabwa mu gutangiza igitangazamakuru mu Rwanda. Minisiteri y’itangazamakuru yatangaje ko ku bitangazamakuru byandika, iyo mari shingiro isaga miliyoni 23 z’Amanyarwanda; kuri radiyo miliyoni 45 z’Amanyarwanda na miliyoni zisaga 105 z’Amanyarwanda kuri tereviziyo. Inama y’abaminisitiri niyo izabyemeza mbere yuko bitangira gukurikizwa.

Itegeko rishya ry’itangazamakuru ryo mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, riha igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri ku bitangazamakuru byariho mbere y’uko ritangazwa mu igazeti ya Leta, cyo kuba byujuje imari shingiro isabwa.

Itegeko ry’itangazamakuru ritegurwa n’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, bari bamaganye imari shingiro basabwaga. Icyo gihe ku bitangazamakuru byandika zari miliyoni 6 z’Amanyarwanda.

Umunyamakuru Gasasira J. Bosco, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko guhanika imari shingiro, nta kindi bigamije, uretse kuniga itangazamakuru no kubuza ko habaho ibindi bitangazamakuru bishya, mu gihe mu Rwanda muri iki gihe habarirwa tereviziyo imwe yonyine ya Leta.

Mbere y’uko itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda ritangazwa, nta mari shingiro ibitangazamakuru byasabwaga mbere yo gutangira gukora. Ibyo byatumye mu Rwanda havuka ibitangazamakuru byigenga bitandukanye aho habarirwa amaradiyo yigenga asaga 10 n’ ibitangazamakuru byigenga bisaga 50.

XS
SM
MD
LG