Uko wahagera

Mu Rwanda, Itegeko Rishya ry’Itangazamakuru Ryatangajwe mu Igazeti ya Leta


Nk’uko bigaragara muri iri tegeko, rizatangira gukurikizwa igihe ryatangarijwe mu igazeti ya Leta. Ni ukuvuga guhera ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, umunsi ryatangarijweho. Risimbuye itegeko ry’itangazamakuru ryo mu mwaka wa 2002.

Iri tegeko rishya ry’itangazamakuru rigizwe n’ingingo 99. Mbere y’uko ritangazwa mu igazeti ya Leta, ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009. Yarishyizeho umukono, nyuma y’uko imitwe yombi y’abadepite inonosoye ingingo 4 yari yasabye ko zasubirwamo.

N’ubwo iri tegeko rishya ry’itangazamakuru risubirwamo, minisitiri w’itangazamakuru yavugaga ko rigamije gutuma mu Rwanda, habaho abanyamakuru b’umwuga, abanyamakuru bo bararyamanye bavuga ko rije nta gishya rizanye ahubwo rije kuniga umwuga w’itangazamakuru.

Mu byo abanyamakuru barinengeye cyane, harimo ibisabwa kugira ngo umuntu akore itangazamakuru mu Rwanda ; banenze kandi n’ibihano bizajya bifatirwa ibinyamakuru bidasohokera igihe mu Rwanda birimo no kubifunga burundu.
Iri tegeko ry’itangazamakuru, ni rimwe mu mategeko y’u Rwanda yatwaye igihe kinini kugira ngo risubirwemo, dore ko ryatangiye gutunganywa guhera mu mwaka wa 2007.


XS
SM
MD
LG