Uko wahagera

Igifungo Burundu cya Depite Nirere Beatrice


Depite Nirere Beatrice yakatiwe igifungo cya burundu cy’umwihariko muri Gacaca. Mu rwego rwa mbere mu murenge wa Kanombe, mu mujyi wa Kigali, urukiko Gacaca rwakatiye Depite Nirere Beatrice igifungo cya burundu cy’umwihariko, kubera uruhare yagize muri jenoside. Depite Nirere yakatiwe iki gihano mu gihe atigeze avanwaho ubudahangarwa ahabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu byaha byahamye Depite Nirere, harimo gushishikariza abantu gukora jenoside; gushyiraho bariyeri no kuzigenzura. Ibyaha byose Depite Nirere yarabihakanye, yemera gusa ko yatanze fulari n’umudari byariho ibirangantego by’umugambwe MRND.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwe, Depite Nirere yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Nyamara itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko “nta n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ukekwaho icyaha cy’ubugome gikomeye ushobora gukurikiranwa, gufatwa, cyeretse bitangiwe uburenganzira n’inteko arimo”.

Depite Nirere Beatrice ni umwe mu badepite batowe mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008, k’urutonde rw’abadepite ba FPR. Depite Nirere Beatrice niwe muyobozi wo mu rwego rwo hejuru ukurikiranweho icyaha cya jenoside akanagifungirwa akiri mu mirimo ashinzwe. Urubanza rwe rwasomwe kuya 28 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG