Uko wahagera

Umuryango w’Abavoka Urakemanga Inkiko Gacaca


Ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, umuryango w’Abavoka batagira umupaka, ASF(Avocats Sans Frontieres), washyize ahagaragara raporo wakoze ku nkiko Gacaca mu Rwanda. Muri iyo raporo, ASF, yagaragaje ko hari inyangamugayo za Gacaca zitubahiriza amwe mu mategeko.

Iyo raporo ya ASF ivuga ko inyangamugayo zidaha ababuranyi bombi ijambo nk’uko amategeko abiteganya. Aha, ASF, ivuga ko abatangabuhamya b’ushinjwa badakunze gutegwa amatwi. Ibyo bituma abashinjwa bamwe birega ibyaha batakoze, kugira ngo babone uko basohoka muri gereza.

Uwo muryango w’Abavoka ASF wagaragaje kandi ko inyangamugayo zidakunze kwerekana impamvu yatumye zikatira ushinjwa igihano iki n’iki. ASF ikomeza ivuga ko imanza zimwe ziterekana ibyaha byahamye ushinjwa ndetse n’ibitamuhamye.

Raporo ya ASF isobanura ko inyangamugayo zitajya zibutsa ingingo ya Gacaca ihana abatanze ubuhamya bw’ibinyoma, cyangwa se bivuguruza. Ibi bituma abantu bamwe banga gutanga nkana ubuhamya bahagazeho cyangwa bigatuma batanga ubuhamya butari bwo.

ASF isanga ibibazo byinshi inkiko Gacaca zihura nabyo biterwa ahanini n’uko inyangamugayo za Gacaca zidahugukiwe n’amategeko, hakiyongeraho ko zikora zidahembwa.

Uwari uhagarariye urwego rw’igihugu rwa Gacaca muri uwo muhango, Rwinkoko Patrick, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko ASF yakabije muri raporo yayo. Yanavuze ko ibyinshi yanenze ubu byakosowe.

Iyo raporo ku nkiko Gacaca ASF yashyize ahagaragara ni iya gatatu ikoze, kuva inkiko Gacaca zatangira imirimo yazo mu mwaka wa 2004.

XS
SM
MD
LG