Uko wahagera

Abayobozi b’Ibinyamakuru Rushyashya na Gasabo Bitabye Inama Nkuru y’Itangazamakuru HCP


Kuya 27 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, abayobozi b’ibinyamakuru byigenga, Rushyashya na Gasabo aribo, Burasa Jean Gaulbert na Uwitonze Captone, bitabye inama nkuru y’itangazamakuru, HCP. Hari hatumijwe n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umuco, Bizumuremyi Bonaventure, ariko we nti yitabiriye ubutumire.

Inama nkuru y’itangazamakuru HCP yabagejejeho isesengura yakoze ku nkuru zitandukanye zasohotse mu binyamakuru bayobora. Izo nkuru zikaba zinyuranyije na zimwe mu ngingo z’itegeko rigenga itangazamakuru no. 18/2002. HCP ivuga kandi ko zinyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu nkuru HCP yasesenguye, harimo iyasohotse mu kinyamakuru Umuco no. 43 cyo kuwa 8-22 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007. Ifite umutwe “Muri RDF haranuka urunturuntu rwa Coup d’Etat”. HCP ivuga ko iyi nkuru iteye urujijo, itagaragaza inkomoko, ibogamye, inyuranyije n’amategeko mu myandikire yayo; ko ishobora gukurura urwikekwe mu ngazo z’igihugu n’urwango ku bakuru bazo, ikaba yanatera ubwoba mu baturage bakeka ko nta mahoro ahari.

Gusa, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umuco nti yari ahari ngo abashe kuyisobanuraho.

Gukora isesengura ry’inkuru zitangazwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, biri mu nshingano za HCP. Ariko HCP ishobora no kubikora yabisabwe n’abarebwa mu nkuru, ndetse bakanatumizwa mu itangazwa ry’isesengura iba yakoze.

XS
SM
MD
LG