Uko wahagera

Umunyemali Kabuga niba ari K'Ubutaka bwa Kenya Azafatwa


Kuya 16-17 Nyakanga 2007, i Kigali, hateraniye inama y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kenya. Umunyamabanga wungirije muri Kenya, ushinzwe ubutwererane bw’Afurika, Bwana Kembi-Gitura, yatangaje ko abavuga ko Umunyemari Kabuga Felisiyani, abarizwa muri Kenya ko ari ibihuha. Kembi, yongeyeho ko niba koko aba k’ubutaka bwa Kenya, ko azatabwa muri yombi.

K’uruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane Madamu Rosemary Museminali, yatangarije abanyamakuru, ko u Rwanda na Kenya, bigerageza guhana amakuru ku bijyanye n’umunyemari Kabuga,ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda ruri Arusha.

Madamu Museminari, yongeyeho ko ari uburenganzira bwa Kenya kwemera cyangwa guhakana ko Kabuga ariho abarizwa.

Iyo nama y’ubutwererane ihuza u Rwanda na Kenya ni ku nshuro ya gatanu iteranye. U Rwanda na Kenya, bikaba biganira ku bintu bitandukanye byafatanyamo birimo uburezi , ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’ibindi.

Tubibutse ko, u Rwanda ruhuriye n’igihugu cya Kenya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba , EAC, urimo kandi Uganda, u Burundi, na Tanzaniya. Bigaragara ko, ariho ibyo bihugu bizashyira imbaraga kurusha kwita k’ubutwererane bwabyo byombi gusa.

XS
SM
MD
LG