Uko wahagera

Imbabazi Pasteri Bizimungu Yatse Perezida w’u Rwanda Ntacyo Zatanze


Ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2006, muri sitidiyo za radiyo yigenga CONTACT FM i Kigali, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe ibibazo binyuranye, harimo n’ibijyanye n’imbabazi uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Pasiteri Bizimungu, yamusabye.

Kuri iki kibazo, Perezida Paul Kagame yasubije ko yabonye urwandiko Bizimungu yamwandikiye, ko ariko Bizimungu nta mbabazi yigeze amusaba muri urwo rwandiko. Perezida Kagame yongereyeho ko ukora ibyaha bidahanagurwa n’uko adafite ubuzima bwiza.

Mu ibaruwa yari ifite impamvu mu rurimi rw’Igifaransa n’urw’icyongereza igira iti : « Exercice of prerogative of mercy (recours en grâce), art 287, 233, loi 13/204 du 17/5/2004 » yagiye ahagaragara mu kwezi kwa kane 2006, Bizimungu yagize ati :

«Kuburana byararangiye, nkaba rero mbasaba, nyakubahwa, guca inkoni izamba, mukamvanaho ibihano bisigaye inkiko zampaye. »

Pasiteri Bizimungu yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku ya 15 Gashyantare 2006 igifungo cy’imyaka 15. Amaze mu buroko imyaka 4. Nta wahindura ibihano yasabiwe n’urw’ikirenga uretse imbabazi Perezida wa Repubulika yamugirira akurikije ububasha ahabwa n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Werurwe 2006, Perezida Kagame yari yatangaje ko atababarira umuntu utamusabye imbabazi.

XS
SM
MD
LG