Uko wahagera

Paruwasi ya Nyanza mu Rwanda Ifasha Abashonje


Inzara imaze iminsi yibasiye akarere k'uburasirazuba bw’Afrika iraboneka no mu bice byinshi by'u Rwanda. Padiri Yohani Cesar Serinda, umuyobozi w'urubyiruko muri paruwasi ya Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda avuga ko icyo kibazo cy’inzara gikomeye kubera ko imyaka yahinzwe yagiye yumira mu mirima.

Iyo nzara ahanini ngo yatewe n'ibura ry'imvura, abantu ntibabasha guhinga, n'ibyo bahinze bikangizwa n'izuba. Ikindi kiboneka ni uko ibihe byo guhinga byahindutse, abatuye ibice by'Amayaga byari bisanzwe bitunze ibindi bice by'u Rwanda ntibabasha guhinga. Yemwe n'abahingaga umuceri mu bishanga ntibashoboye kuwuhinga kubera ko ibishanga byakamye.

Padiri Yohani Cesar Serinda avuga ariko ko mu mpera z’ukwezi gushize imvura yongeye kugwa ku buryo bikomeje bityo ikibazo cyazoroha.

Hagati aho, Caritas ya Diocese ya Butare, ifatanije n’abayobozi bo muri ako karere, yagerageje gufasha abantu uko ibishoboye. Yatangiye guha ibiribwa abakene, impfubyi, abasaza n'abakecuru, yifashishije ahanini imfashanyo zatanzwe n'ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM.

Subira haruguru kugira ngo wumve iyi nkuru k'uburyo burambuye.

XS
SM
MD
LG