Uko wahagera

Perezida Clinton Yongeye Gusura Urwanda


Mu mpera z'icyumweru gishize, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, yasuye u Rwanda. Uruzinduko rwe rwari rugamije kurebera
hamwe na Leta y’u Rwanda iby’inkunga yo guha ababana ubwandu bwa SIDA imiti igabanya ubukana Fondation Clinton itanga mu Rwanda. Perezida Clinton avuga ko yifuza kwongera umubare w’abafata iyo miti, cyane cyane abana, baba mu bihugu bikennye, birimo n’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Perezida Clinton yagaragaje ko SIDA ari ikibazo gikomereye ibihugu bikennye, kandi ko kubona imiti bikiri ingorabahizi. Akaba ari na yo mpamvu ngo azagerageza kwongera umubare w’abana bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, afatanije n’imiryango basanzwe bakorana, nk’Umuryango w’Abanyamerika, Global Fund.

Perezida Clinnton avuga ko, mu mwaka utaha, abana barenga ibihumbi 60 muri Kenya no mu Rwanda bagomba kuzaba bafata iyo miti. Muri iki gihe abana bahabwaga iyo miti muri ibyo bihugu byombi ngo ntibarenga ibihumbi 20.

Kugeza ubu gahunda ya Fondation Clinton yo gufasha m’ukurwanya SIDA no gufasha abarwayi bayo ikorera gusa mu Rwanda, Kenya, Tanzania, Mozambique, n’Afurika y’Epfo, aho ifite abakozi b’abakorera bushake bakora igihe cyose bagera ku 150.

M’uruzinduko rwe kandi Perezida Clinton yanasuye ikigo cy’ubushakashatsi kuri SIDA i Kigali kitwa TRAC. Icyo kigo gitanga n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, hejuru ya 80% y’inkunga gihabwa ikaba ituruka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Bill Clinton yanabonanye kandi na Perezida Paul Kagame. Baganiriye ku bijyanye n’imfashanyo ibihugu 8 by’ibihangange ku isi byemereye Afurika igomba kwikuba kabiri, ibijyanye n’uko Abanyamerika bashora imari mu Rwanda, n’uko u Rwanda rwashakisha isoko ry’ibicuruzwa byarwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’andi mahanga.

Perezida Clinton yashoreje uruzinduko rwe ku Gisozi, k’urwibutso rw’abazize genocide, ahashyira indabyo. Twabibutsa ko urwo ruzinduko rwari urwa gatatu Perezida Bill Clionton agiriye mu Rwanda. Ubwa mbere yari akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG