Uko wahagera

DRC: Abashinwa 3 Bafatanywe Inzahabu Bakatiwe Imyaka 7

Urukiko rwo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo rwakatiye abashinwa batatu igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko. Abo bashinwa bari bafatanywe amabuye ya zahabu n’amadolari y’Amerika $ 400,000.

Uko ari batatu, ni bo baturage b’Ubushinwa ba mbere baburanishijwe n’inkiko zo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo kuva ubutegetsi bwayo butangiye kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko, cyane cyane mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y’iki gihugu muri iki gihe harangwa intambara z’urudaca.

Umunyamategeko Christian Wanduma uhagarariye inyungu za rubanda muri uru rubanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko ari gasopo ku Bashinwa bava iwabo bakaza gucukura amabuye y’agaciro uko bishakiye muri Kongo.

Umucamanza wakatiye aba bashinwa mu rukiko rw’i Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo, yavuze ko bahamwe n’icyaha cy’iyezandonke, kugura no gutunga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, n’ibindi byaha.

Uretse igifungo bakatiwe, umucamanza yategetse ko batanga ihazabu y’amadolari y’Amerika $600 000 kandi barangiza igihano bakatiwe bakirukanwa burundu ku butaka bwa Kongo. Yavuze ko badahamwa n’icyaha cya magendu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko kuko nta bimenyetso bigaragara kuri ibi byaha.

Abaregwa bari bemeye ibyaha bine muri birindwi baregwaga ariko mu rubanza rwabo rwose baguma kuvuga ko batari bazi ko barimo kwica amategeko y’igihugu cya Kongo mbere y’italiki 4 z’uku kwezi ubwo batabwaga muri yombi.

Ababunganira baravuga ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.

Repubulika ya demukarasi ya Kongo irarwana no guhagarika za kompanyi, ibigo n’amatsinda y’abantu ku giti cyabo acukura mu buryo butemewe amabuye y’agaciro arimo zahabu, umuringa, coltan n’andi.

Mu cyumweru gishize ubwo abandi bagabo b’abashinwa bafatirwaga mu bikorwa nk’ibi bakarekurwa, abaturage bahise bigaragambya babyamagana bavuga ko bakeneshejwe n’abantu nkaba basahura umutungo w’igihugu bagatuma kinanirwa kubaka ibikorwa remezo nk’amavuriro, amashuli, gutanga umuriro w’amashanyarazi n’akazi ku baturage.

Mu 2021 ubutegetsi bwirukanye ibigo bitandatu by’abashinwa byacukuraga amabuye y’agaciro bubishinja gukora mu buryo budakurikije amategeko.

Forum

XS
SM
MD
LG