Uko wahagera

Burezile Yibasiwe n’Imyuzure


Umuturage kw'ishami ry'igiti ategereje gutabarwa mu myuzure yibasiye Leta za Eldorado do Sul na Rio Grande do Sul muri Burezile.
Umuturage kw'ishami ry'igiti ategereje gutabarwa mu myuzure yibasiye Leta za Eldorado do Sul na Rio Grande do Sul muri Burezile.

Abatabazi barimo kwihutira gukura abantu aho bafatiwe n’imyuzure mu mpande zose za Leta ya Rio Grande do Sul mu majyepfo ya Brezile, ahavugwaga abantu 90 bamaze guhitanwa n’iyo myuzure kandi abarusimbutse bakeneye ibiribwa n’ibindi bya ngombwa by’ibanze.

Mu nkengero z’umujyi wa Eldorado do Sul, mu bilometero 17 uvuye mu murwa mukuru, Porto Alegre, abantu bavuye mu ngo zabo, baryamye ku mihanda kandi babwiye Reuters ko bashonje. Imiryango yagendaga n’amaguru, batwaye utwo babashije mu bikapu bahetse, abandi babisunika mu tugare twifashishwa mu guhaha.

Urugero ni umusore wavuze ko yitwa Ricardo Junior, wagize ati: “Tumaze iminsi itatu nta biribwa kandi icyo dufite, ni aka karingiti gusa. Ndi kumwe n’abantu ntanazi, sinzi aho umuryango wanjye uri”.

Imyuzure yabangamiye ibikorwa by’ubutabazi, aho abantu mirongo bagikeneye ababakura aho bari n’ubwato, cyangwa kajugujugu mu mazu yangiritse. Utwato duto twazengurutse mu mujyi wuzuye amazi, hashakisha abarusimbutse.

Ikigo cya Leta gishinzwe kurinda abasivili, cyavuze ko, umubare w’abapfuye, wari wageze kuri 90, ko impfu z’abantu bane zarimo gukorwaho iperereza, mu gihe abantu 131 bari baburiwe irengero kandi abandi 155.000 badafite aho begeka umusaya.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize, yatumye inzuzi zuzura, imijyi irarengerwa, imihanda irangirika hamwe n’ibiraro.

I Porto Alegre, umujyi utuwe n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu, ku ruzi rwa Guaiba, imihanda yari yarengewe n’amazi.

Abantu hafi ibihumbi 500, nta muriro w’amashanyarazi bafite muri uwo mujyi, no mu yindi byegeranye, mu gihe amasosiyete awutanga, yawufunze ku mpamvu z’umutekano, mu bice byahuye n’imyuzure. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG