Uko wahagera

Isiraheri Na Hamas Ntibarabasha Kwumvikana Kw'Ihagarikwa Ry'Imirwano


Bimwe mu byangijwe n'intambara mu ntara ya Gaza
Bimwe mu byangijwe n'intambara mu ntara ya Gaza

Isiraheri yavuze ko hakiri ibyo itari yumvikanaho n’umutwe wa Hamas ku bijyanye n’ibisabwa kugirango imirwano iharare. Hamas kuwa mbere yari yavuze ko yemeye amasezerano yo guhagarika imirwano kandi hari amakuru yavugaga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yijeje ko imirwano itazasubukurwa.

Cyokora, Isiraheri irimo kwohereza intumwa i Kayiro mu bindi biganiro byo kunononsora amasezerano yo guhagarika imirwano.

Ibyo Isiraheri ibikoze, umunsi umwe nyuma y’uko Hamas, itangaje mu buryo butunguranye ko yemeye ibyo Misiri yasabye bijyanye no guhagarika imirwano, Isiraheli yari yaremeye.

Ariko, abayobozi ba Isiraheri bavuze ko ingingo Hamas yemeye, atari zimwe n’izikubiye mu byo Misiri yari yasabye kw’ikubitiro, kandi ko ibyo Hamas isaba ko bihindurwa, bituma bitashoboka ko Isiraheri ibyemera.

Abayobozi ba Isiraheri bavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano, yabonaga ko abantu 33 bagizwe ingwate, ni ukuvuga abagore, abageze mu zabukuru n’abarwaye, bazarekurwa, maze imirwano igahagarara mu gihe cy’ibyumweru bitandatu noneho impfungwa z’abanyepalestina amagana, zikarekurwa. Nyamara ubu, Hamas iravuga ko bamwe muri abo 33 bashoboraga kurekurwa, bapfuye. Haracyari n’ibibazo bijyanye n’igihe bazarekurirwa, n’umubare w’impfungwa z’abanyepalestina bashobora kurekurwa, kuri buri muntu wagizwe ingwate, uzaba arekuwe.

Brigadiye Jenerali Yisrael Ziv, wahoze ari umugaba w’ingabo, mu ntara ya Gaza, avuga ko icy’ibanze kuri Isiraheri, ari uko abagizwe ingwate bagomba gutahukanwa iwabo. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG