Uko wahagera

Abasirikare Ba Sudani y'Epfo Babangamiye Ingabo Z'Amahoro Za ONU Abyei


Abyei region
Abyei region

Umuyobozi w’ingabo z’amahoro za ONU, ejo kuwa kabiri yahamagariye Sudani y’epfo gukura ingabo zayo mu gice kimaranirwa cya Abyei, aburira ko kuba zihari bishobora kwongera umwuka mubi, mu karere ko hafi y’umupaka gakize kuri peteroli. Aha kandi, Sudani nayo ivuga ko ari ahayo.

Jean-Pierre Lacroix yabwiye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU, ati: “Dufite impungenge nyinshi zijyanye no kuba ingabo za Sudani y’epfo ziri Abyei, guhera mu kwa 10 kwa 2022”. Yongeyeho ko mu kwezi kwa gatatu no mu kwa kane, abandi basirikare boherejwe yo.

Uko kuburira ku bijyanye n’abo basirikare, bishobora “gukongeza umwuka mubi mu karere kari gasanzwemo amacakubiri ashingiye kuri politiki”, Lacroix akavuga ko Sudani y’epfo, “igomba gukura mu karere ka Abyei, abakozi bose bashinzwe umutekano, vuba bishoboka”.

Ubwo butaka buramaranirwa kuva amajyepfo ahawe ubwigenge na Sudani mu 2011, ubwo akarere ka Abyei kashyizwe mu maboko ya ONU, ngo abe ariyo ikarinda.

Abasirikare b’amahoro ibihumbi boherejwe mu karere kandi umurimo wabo urimo kubangamirwa n’ingabo za Sudani y’epfo, nk’uko Lacroix abivuga.

Uyu muyobozi avuga ko Juba nayo, irimo kurenga ku masezerano yo mu 2011, yatumye Abyei, iba igice kitarangwamo abasirikare.

Urugomo rukunze kuboneka Abyei, aho abantu 54 bishwe mu cyumweru kimwe cyonyine, mu ntangiro z’uyu mwaka, harimo n’abasirikare b’amahoro ba ONU, babiri. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG