Uko wahagera

Kuki mu Mashyaka 420 Yemewe mu Mategeko y'Amerika Hategeka 2 Gusa?


Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi turarebera hamwe ukuntu nta shyaka rya gatatu rirabasha gutoresha umukuru w’igihugu.

Kuva Leta zunze ubumwe z’Amerika ibayeho, yategetswe n’abaperezida bakomoka mu mashyaka abiri yonyine gusa: ishyaka ry’Amerepubulikani n’ishyaka ry’Abademokarate.

Ku baperezida 46 bamaze gutegeka Leta zunze ubumwe z’Amerika kugeza ubu, 19 bakomoka mw’ishyaka ry’Abarepubulikani, naho 16 bavuye mu ry’Abademokarate. Abandi bari abo bita “Independent” ni ukuvuga ko batigeze baba mu mashyaka, cyangwa bategetse igihugu amashyaka ataravuka.

Mu matora y’uyu mwaka, kandida w’Abademokarate ashobora kuba Perezida Joe Biden, uri ku butegetsi kuva kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere 2021, akaba ashaka manda ya kabiri.

Naho uw’Abarepubulikani ashobora kuba Donald Trump, wahoze ari umukuru w’igihugu kuva mu 2017 kugera mu 2021. Nawe arashaka manda ya kabiri.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite amashyaka 420 yemewe mu mategeko. Usibye umukuru w’igihugu, nta na rimwe rirabasha gutoresha umuyoboke waryo mu nteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu, Congress, keretse ariya abiri y’ibigugu yonyine gusa.

Uyu mwaka, abaturage bari bategereje kubona indi nzira. Bityo, abanyapolitiki bagerageje gushaka no gushyigikira icyo bita “ticket” imwe igizwe n’abakandida babiri, perezida na visi-perezida, umwe avuye mw’ishyaka ry’Abarepubulikani, undi avuye mu ry’Abademokarate. Biyise “No Labels” bishatse nko kuvuga ngo “Abatagira aho baherereye.”

Ben Chavis, umukuru wabo ku rwego rw’igihugu yagize ati:" “Aho tugeze aha, umubare w’Abanyamerika bumva ko bahejwe mu bya poliki uragenda wiyongera. Ahubwo ubu bashobora kuba ari nabo bafite ubwiganze. Bumva barashigajwe inyuma n’amashyaka abiri akomeye.”

Gusa byarabananiye kubona abakwemera kubabera kandida. Umwe babisabye ni Joe Manchin, Senateri wo ku rwego rw’igihugu wo mw’ishyaka ry’Abademokarate. Undi ni Umurepubulikani Larry Hogan, wahoze ari Guverineri wa leta ya Maryland iri mu burasirazuba bw’igihugu. Yabavuyemo, ahitamo kwiyamamariza umwanya wa Senateri mu nteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu.

Babisabye kandi umutegarugoli Nikki Haley, nawe w’Umurepubulikani. Yabanje gupiganwa na Donald Trump mu matora y’amajonjora y’imbere mw’ishyaka ryabo, biramunanira, avamo. Ni bwo ba “No Lebels” bamusabye kubabera kandida, arabyanga.

Bamaze kubona ko badashobora kubona umukandida, bafashe icyemezo cyo kubihagarika. Nyamara bavuga ko bari bamaze gusarura amadolari yo gukoresha mu matora miliyoni 60 y’impano z’abaturage babashyigikiye.

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika batifuza Perezida Biden na Donald Trump muri Maison Blanche, peresidanse ya Repubulika, basigaranye icyizere, nacyo gicagase, ku witwa Robert F. Kennedy Jr. Akomoka mu muryango w’ibyamamare muri politiki wa ba Kennedy. Yashatse kwiyamamaza nk’Umudemokarate, aza kubireka, ahitamo kuba kandida wigenga. Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ashobora gusarura amajwi mu bayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate n’abo mu ry’Abarepubulikani. Ariko ntibamuha amahirwe ahambaye.

Abandi bakandida bahari ni benshi ariko ntibazwi cyane. Bivuze ko, na none nk’uko byamye bimeze mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umukuru w’igihugu n’intumwa za rubanda zo ku rwego rw’igihugu bazatorwa uyu mwaka bazava mu mashyaka abiri y'ibigugu yihariye uruhando rwa politiki: ishyaka ry’Abademokarate n’ishyaka ry’Abarepubulikani.

Forum

XS
SM
MD
LG