Uko wahagera

Polisi Mu Bwongereza Yatangiye Guhiga Abimukira Bazajyanwa Mu Rwanda


Umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ntuvugwaho rumwe mu Bwongereza
Umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ntuvugwaho rumwe mu Bwongereza

Abigaragambya i Londre mu Bwongereza, bagerageje kuri uyu wa kane, kubuza ko abimukira bakurwa aho bari babaye bacumbikiwe, mu gihe guverinema y’Ubwongereza yatangiye gufunga abimukira mbere yo gutangira kuburiza indege zibajyana mu Rwanda. Uyu ni umugambi utavugwaho rumwe.

Abantu babarirwa muri mirongo bagose imodoka yo mu bwoko bwa bisi bikekwa ko yari itwaye abashakisha ubuhungiro ibakuye muri hoteli, mu karere ka Peckham k’umurwa mukuru w’Ubwongereza, ibajyanye ahandi mu majyepfo y’igihugu.

Indi myigaragambyo myinshi, yakozwe cyangwa irateganywa mu mpande zose z’igihugu, kugirango ibuze abapolisi bashinzwe abimukira, kubafunga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, muri iki cyumweru yemeje ko igihugu cyatangiye gufata abashaka ubuhungiro mbere yo gutangira umugambi uteganyijwe wo kubajyana mu Rwanda, nyuma y’uko inteko ishinga amategeko yemeje itegeko rihamya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Abimukira benshi bagaragaye ku mafoto no kuri za videwo, byashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri, bambitswe amapingu, bajyanywe n’abapolisi b’ibiro bishinzwe abimukira.

Ntabwo iyo minisiteri yari yemeza umubare w’abantu bafashwe kugeza ubu, ariko guverinema ivuga ko yiteze kuzajyana mu Rwanda abimukira 5,700 uyu mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG