Uko wahagera

DRC: Abarwanyi ba M23 Bigaruriye Igisagara ca Rubaya Gicukurwamwo Amabuye y'Agaciro


Bamwe mu banyagihugu ba Rubaya
Bamwe mu banyagihugu ba Rubaya

Abarwanyi ba M23 bemeza ko bigaruriye santere ikomeye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rubaya iri mu terwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ibi byatumye umubare munini w’abaturage bahunga berekeza mu bice bikikije Rubaya.

Santere ya Rubaya ni imwe muri santere zikomeye zigize teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Aka gace kazwiho cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ataboneka ahandi mu gihugu.

Muri raporo ya minisiteri y’ubukungu n’igenamigambi yo mu kwezi kwa 11 umwaka ushyize wa 2023, agace ka Rubaya kaje ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu mu duce twahize utundi gucukura tukanagurisha amabuye y’agaciro.

Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufatwa nkaho ari akazi gakorwa cyane kurusha ibindi muri aka gace, hari undi mubare w’abaturage baturiye iyi santere batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi dore ko ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bizengurutswe n’ibikuyu by’inka.

Amakuru yizewe Ijwi ry’Amerika ikura muri ako gace yemeza ko ubu kayobowe n’abarwanyi ba M23. Umuturage twavuganye ari I Rubaya utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko aka gace kafashwe nyuma y’imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta zifatanyije n’imitwe ya wazalendu kuva mu masaha y’igicamunsi.

Amasoko yizewe y’Ijwi ry’Amerika arimo na sossiyete sivile yo muri ako gace yemeza ko muri iyo mirwano abantu umunani bahitanywe n’ibisasu abandi barenga 15 bagakomereka.

Gusa bwana Hodari Muhawe Darius umuyobozi w’urubyiruko twavuganye ari muri ako gace kubera impamvu z’akazi, yemeza ko kugeza ubu bigoye kumenya umubare nyakuri w’abahitanywe cyangwa bakomerekejwe n’ibisasu kuko imirwano ikomeje.

Yongeraho ko, ifatwa rya santere ya Rubaya ryateye icyoba cyinshi abaturage bahaturiye, bituma umubare munini wabo bahunga berekeza mu nsisiro zihakikije kubwo impamvu z’umutekano wabo.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zikoreshwa na M23 hakwirakwije amashusho na za videwo zerekana uburyo abasirikare bayo binjiraga muri santere ya rubaya.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X Bertrand Bisimwa umuyobozi wungirije wa M23 yagize ati “M23 ntabwo yari ifite intego yo gufata aka gace ka Rubaya. Oya rwose ahubwo ni ukubera ahangaha ariho hakorerwaga imyitozo ya gisirikare y’imitwe ya wazalendo na za FDLR, abasirikare bacu bahisemo kugaba igitero kuri iyo mitwe mu rwego rwo kugerageza guhoshorora intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivile”

Abakurikiranira hafi ibya politike ya Kongo bavuga ko kuba M23 yigaruriye agace ka Rubaya bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abanyekongo cyane ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro dore ko Rubaya ari agace gahiga utundi mu gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro muri Kivu ya ruguru.

Ibi bibaye mu gihe mu ruzinduko yagiriye mu bufaransa Prezida Felix Tshisekedi, na mugenzi we Emmanuel Macron bongeye kugirana ibiganiro byibanze cyane ku kibazo cy’umuteknao mu burasirazuba bwa Kongo gikomeje kuba ingutu mu karere. Imbere y’itangazamakuru Bwana Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umutwe urwanya leta ye.

Prezida Macron w’Ubufaransa nawe mu magabo ye, yasabye impande zombi gushakira hamwe igisubizo ku mutekano muke ukomeje gukwirakwira mu bice byose byo mu burasirazuba bwa Kongo. We anasaba ko M23 yashyira imbunda hasi, hagakurikizwa inzira y’ibiganiro kuko kuri we ariyo nzira yonyine ishobora kugarura ituze mu banyekongo. burasirazuba.

Forum

XS
SM
MD
LG