Uko wahagera

Abafite Ubwoba ko Ubwongereza Bubohereza mu Rwanda Barimo Bahungira muri Irlande


Abakora imyiyerekano yo kwiyamiriza amasezerano y'u Rwanda n'Ubwongereza
Abakora imyiyerekano yo kwiyamiriza amasezerano y'u Rwanda n'Ubwongereza

Bamwe mu bimukira bafite ubwoba ko Ubwongereza buzabohereza mu Rwanda barimo barahungira mu gihugu cya Irelande.

Guverinoma y’Ubwongereza yatangiye guta muri yombi no gukoranyiriza hamwe abimukira igiye kohereza mu Rwanda. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu uyu munsi yerekanye amashusho ya bamwe muri bo, umwe polisi y’abimukira imushyira mu modoka yayo, undi bamusohora mu nzu abamo bamwambitse amapingu. Ntiratangaza umubare w’abamaze gufungwa kugeza ubu.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abimukira witwa Care4Calais, ufite icyicaro gikuru i Londres, uvuga ko abimukira batangiye gufatwa kuva ejobundi ku wa mbere. Usobanura ko urimo wakira abantu amagana kuri telefone, bahamagara bafite ubwoba, banayibwira ko batazi abazashyirwa mu ndege ya mbere n’igihe izahagurukira.

Guverinoma ya minisitiri w’intebe Rishi Sunak yatangaje ko izatangira kubajyana mu byumweru icyenda kugera ku byumweru 11 biri imbere, ni ukuvuga guhera byibura mu kwezi kwa karindwi gutaha.

Kubera ubwoba batewe no koherezwa mu Rwanda, bamwe batangiye guhungira i Dublin, umurwa mukuru wa Irelande. Urugero ni nka Mohammed. Mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa aragira, ati: “Nari mfite ubwoba bwinshi cyane. Nahunze Afuganisitani y’Abatalibani. Ntibyaba bisobanutse ko Ubwongereza bunyohereza mu Rwanda.”

Undi, Lucas ukomoka muri Nijeriya, nawe, ati: “Mu Rwanda nta mutekano uhari. Ni yo mpamvu nahunze Ubwongereza ngo butanyoherezayo.” Naho Amir, ukomoka muri Pakistani, ati: “U Rwanda ni kimwe na Pakistani cyangwa Afuganisitani. Ni igihugu gikennye nkatwe. Nta n’uburenganzira buhari.” Nawe asobanura ko amaze ukwezi yarahunze Ubwongereza atinya ko buzamwohereza mu Rwanda.

Aho muri Irelande, abimukira ba mbere kugeza ubu babaga mu duhema bashinze imbere y’inyubakwa za guverinoma. Uyu munsi, twari tumaze kurenga ijana. Kuri uyu wa gatatu, guverinoma ya Irelande yatangiye gusenya utu duhema kugirango ijyane abimukira mu mazu meza, aho bashobora kubona ubwiherero, ubwogero, amafunguro, n’umutekano. (Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG