Uko wahagera

Ukraine: Igisasu cy'Uburusiya Cyahitanye 4 Gikomeretsa 18


Igisasu cy’ingabo z’Uburusiya cyo mu rwego rwa misile ya karahabutaka cyaguye ku cyambu cya Odesa gihitana abantu bane gikomeretsa abandi 18 harimo abana 2 n’umugore utwite.

Bane mu bakomeretse bararembye aho bavurirwa mu bitaro by’indembe. Byatangajwe na guverineri w’iyo ntara Oleh Kiper.

Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo n’abakomerekeye muri icyo gitero.

Yashimangiye ko Ukraine ikeneye intwaro zivuye mu bihugu by’inshuti kugira ngo ziyifashe kwihagararaho imbere y’Uburusiya.

Zelenskyy yavuze ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN), Jens Stoltenberg, bakaganira ku kamaro ko kwihutisha umusanzu w’intwaro uyu muryango wahaye Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG