Uko wahagera

Amerika Igiye Gukura Zimwe mu Ngabo Zayo mu Gihugu cya Cadi


Amerika igiye gukura zimwe mu ngabo zayo mu gihugu cya Cadi. Byavuzwe na deparitema y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Pentagon, iminsi mike nyuma y’uko Washington yemeye gukura abasirikare bayo mu gihugu gituranyi cya Nijeri.

Amerika ifite abasirikare bagera mu 100 bari muri Cadi, mu mugambi wayo wo kurwanya intagondwa mu burengerazuba bw’Afurika.

Ingabo z’Amerika muri Afurika, zizwi kw’izina rya "USAFRICOM”, ubu zirimo kwitegura gukura bamwe mu basirikare muri Cadi. Ni bamwe mu bari bateganyijwe kuvayo, nk’uko Jenerali Majoro Pat Ryder, ushinzwe itangazamakuru muri Pentagon, yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane.

Yabivuze muri aya magambo: “Iyi ni intambwe y’igihe gito, nk’uburyo burimo gukoreshwa hongera gusuzumwa ubufatanye bwacu mu by’umutekano, buzongera gusubukurwa nyuma y’itora rya perezida muri Cadi, ryo kw’itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa gatanu”.

Umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere wa Cadi yategetse ingabo z’Amerika, muri uku kwezi, guhagarika ibikorwa by’ikigo cy’abasirikare barwanira mu kirere, kiri hafi y’umurwa mukuru, N'Djamena, nk’uko biboneka mw’ibaruwa yohererejwe guverinema y’inzibacyuho kandi yabonywe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Yavuze ko yasabye ingabo z’Amerika, gutanga impapuro “zisobanura impamvu ziri ku kigo cya Adji Kossei, cy’ingabo zirwanira mu kirere, ariko nta gisubizo na kimwe yahawe.

Abasirikare b’Amerika bari, muri icyo kigo, baha imyitoro ingabo zidasanzwe za Cadi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba. Zitoza kandi umutwe w’ingabo z’indobanure za Cadi mu buryo bwo guhangana n’umutwe w’abajihadiste wo muri Nijeriya, Boko Haram.

Umuvugizi wa guverinema ya Cadi, Abderaman Koulamallah, kuri uyu wa gatanu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, AFP ati: “Ingabo z’Amerika zari muri Cadi, kw’ikubitiro byari bishingiye ku bwitange buhuriweho mu kurwanya iterabwoba, intego ibihugu byombi byari bisangiye”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Cyakora, abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bagaragaje impungenge mu bijyanye no kuba abo basirikare bahari” kandi mu kwemera izo mpungenge zumvikanishijwe, guverinema y’Amerika, yafashe umwanzuro wo kuba ikuye abasirikare bayo muri Cadi”. (AFP-VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG