Uko wahagera

Kongo Yaba Iteganya Kurega 'Apple' Mu Nkiko Kubera Amabuye y'Agaciro


Apple ikora ibikoresho by'itumanago birimo telefoni za iPhone
Apple ikora ibikoresho by'itumanago birimo telefoni za iPhone

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo irashinja sosiyete y’Abanyamerika ya Apple gukoresha amabuye y’agaciro ava mu bujura no mu nzira zidasobanutse mu gukora ibikoresho by’itumanaho rigezweho birimo telefoni za iPhone na za mudasobwa.

Ibi byatangajwe n’abanyamategeko buganira icyo gihugu mu nyandiko boherereje sosiyete Apple bayimenyesha ko bashobora kuyijyana mu nkiko iramutse ikomeje gukoresha amabuye y’agaciro bise ko agera kuri iyo sosiyete binyuze mu bujura kandi agacukurwa ahantu uburengenzira bw’abaturage buhonyorwa.

Abo banyamategeko bafite icyicaro mu Bufransa, bavuga ko ayo mabuye y’agaciro ava mu birombe byo mu burasirazuba bwa Kongo akajyanwa gutunganyirizwa mu Rwanda nyuma akisanga ku masoko mpuzamahanga.

Aba basabye sosiyete Apple gukora ubushishozi n’ubugenzunzi kugirango itisanga mu byago byo kugura amabuye y’agaciro ava mu maraso y’abanyekongo.

Sosiyete Apple yo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko nta bimenyetso bihari ifite bigaragaza ko amabuye y’agaciro bakoresha ava mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa ikindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

U Rwanda rwashinjwe kenshi gushyigikira umutwe wa M23, umwe mu mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Kongo. Ibirego u rwakomeje guhakana.

Forum

XS
SM
MD
LG