Uko wahagera

Imyigaragambyo Ishyigikiye Palestina Irafata Indi Ntera Muri Amerika


Aho itangiye uhasanga abanyeshuli bashinze amahema bagakambika hagati mu kigo
Aho itangiye uhasanga abanyeshuli bashinze amahema bagakambika hagati mu kigo

Imyigaragambyo yo gushyigikira Palestina ikomeje gukwira hirya no hino muri za kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iki kibazo kiragenda gifata indi ntera nk’uko bivugwa n’abategetsi batandukanye.

Aho itangiye uhasanga abanyeshuli bashinze amahema bagakambika hagati mu kigo nk’uburyo bwo kugaragaza ukutishimira intambara Isiraheli yagabye kuri Palestina, yo kwihimura ku mutwe wa Hamas.

Abo banyeshuli n’abandi babashyigikiye barasaba ko Isiraheri ihagarika ibitero igaba. Barasaba kandi izo kaminuza guca umubano n’imiryango n’ibihugu bitera inkunga cyangwa bikungukira mu guha Isiraheri intwaro.

Abigarambije muri kaminuza ya California mu mujyi wa Los Angeles, basohoye ubutumwa kuri interineti buvuga ko mu minsi 201 ishize, isi yarebeye ubwicanyi bwakorewe Abanyapalestina 30,000.

Mu minsi ibiri ishize, inzego z’umutekano zataye muri yombi abanyeshuli 200 muri za kaminuza mu mijyi ya Los Angeles, Boston na Austin muri Texas.

Mu zindi kaminuza hari aho polisi byabaye ngombwa ko ikoresha ibyuka biryana mu maso kugirango itatanye abigaragambya.

Forum

XS
SM
MD
LG