Uko wahagera

Amerika: Donald Trump Arasaba Urukiko rw'Ikirenga Kwemeza ko Afite Ubudahangarwa


Uwahoze ari umukuru w'igihugu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump
Uwahoze ari umukuru w'igihugu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump

Muri Leta zunze ubumwe n'Amerika, Urukiko rw’ikirenga rurimo ruraburanisha ikirego cy'uwahoze ari umukuru w'igihugu Donald Trump urusaba kwemeza ko afite budahangarwa mu rwego rw'imanza mpanabyaha. Biraturuka ku manza zimutegereje bu byaha byo gushaka guhundura ibyavuye mu matora yo mu mwaka wa 2020.

Urukiko rwabanje kumva avoka wa Donald Trump. Mw’ijambo ry’iriburiro, yabanje kurubwira ko “perezida w’igihugu adafite ubudahangarwa ku mategeko mpanabyaha, ntihabaho ubutegetsi bwa perezida tuzi muri iki gihe.” Ati: “Mu myaka 234 mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, nta mukuru w’igihugu n’umwe wigeze akurikiranwa mu mategeko mpanabyaha kubera ibyo yakoze n’ibyemezo yafashe akiri ku butegetsi.

Perezida aramutse aburanishijwe, agatsindwa, agafungwa, nta wundi mukuru w’igihugu wazongera gukora akazi uko bikwiye, kubera ubwo bwoba ko bishobora kumukoraho.” Kuri we, perezida ntashobora gukurikiranwa mu nkiko mpanabyaha atabanje gukurwaho n’inteko ishinga amategeko.

Abacamanza bose uko ari icyenda bamubajije ibibazo byo gusobanuza ikirego cy’uwo ahagarariye, Donald Trump. Umwe yamubajije, ati: “Perezida aramutse

ategetse igisirikare gukora kudeta. Ntiyakurikiranwa mu mategeko?” Avoka wa Trump yasubiyemo ko “bidashoboka igihe cyose akiri ku butegetsi. Byasaba ko Inteko y’Abadepite b’inteko ishinga amategeko bamurega muri Sena, ibyo bita “impeachment” noneho Sena nayo ikamucira urubanza, yatsindwa akava ku butegetsi. Nyuma ni ho ashobora gukurikiranwa.”

Nyuma abacamanza bumvise kandi babaza ibisobanuro avoka uhagarariye ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu. We yababwiye ko nta na rimwe Urukiko rw’Ikirenga rwigeze rwemera ubudahangarwa nk’ubwo Trump asaba.” Yasabye Urukiko gutera utwatsi ikirego cya Trump

Perezida w’urukiko, John Roberts, yamugaragarije ko ibi ubushinjacyaha busaba bishobora kugusha ko bwazagera aho bukoresha igitugu ku baperezida. Yashubije ko bariyeri ari amategeko gusa. Undi mucamanza yabajije umushinjacyaha impamvu nta muntu n’umwe wabaye perezida w’igihugu wigeze aburanishwa mu nkiko mpanabyaha. Yashubije, ati: “Ni uko kugeza ubu ntawe urakora ibyaha biteganyijwe mu mategeko mpanabyaha.”

Iki kirego gikomoka ku cy’umushinjacyaha wihariye, Jack Smith, uvuga ko Trump yacuze umugambi wo kuvuguruza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, kandi arema igico cyo kwemeza rubanda ko yibwe amajwi, ahubwo ko ari we wayatsinze.

Umushinjacyaha wihariye Smith amaze gutanga ikirego cye mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu rw’ifasi ya Washington D.C., Trump yarusabye kugitera umugeli, arubwira ko afite ubudahangarwa. Urukiko rwanzuye mu kwezi kwa cumi gushize, ruvuga ko ntabwo afite, ajuririra urukiko rw’ubujurire rwo ko rwego rw’igihugu narwo rw’ifasi ya Washington D.C. Naho yaratsinzwe mu kwezi kwa kabiri gushize. Ni bwo rero yisunze Urukiko rw’Ikirenga.

Mu bahanga mu by’amategeko, ntawe uzi igihe urukiko rw’ikirenga ruzatangariza icyemezo cyarwo. Gusa bemeza ko ubusanzwe, bifata amezi. Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bene iki kibazo cyo kumenya niba umukuru w’igihugu afite ubudahangarwa mu mategeko mpanabyaha kigiye mu nkiko. Byatumye urubanza rw’umushinjacyaha wihariye Smith ruhagarara kugera igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzatangira umwanzuro warwo.

Kuri uyu wa Kane, Donald Trump yari yifuje kuba ari muri iri buranisha. Umucamanza wo ku rwego rwa leta ya New York uyoboye urubanza rwe yaramwangiye. Uyu munsi narwo rwakomeje. Trump arukurikiranywemo icyaha cy’uburiganya mu bitabo by’ibaruramali mu bucuruzi bwe, agamije kuyobya

amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2016. Ikindi cyaha akurikiranwe aho New York ni icyo guhishira iki cya mbere.

Forum

XS
SM
MD
LG