Uko wahagera

Kenya Ikomeje Guhangana n’Imyuzure n’Ingaruka Zayo


KENYA-WEATHER-FLOODS
KENYA-WEATHER-FLOODS

Abaturage n’abakorerabushake bari mu bikorwa byo gushakisha abantu bashobora kuba baratwawe n’amazi bakaburirwa irengero. Imiryango igera ku bihumbi 20 yavanywe mu byayo.

Mu bice byose by’umurwa mukuru Nairobi, uhageze ubona ingaruka zikomeye z’imyuzure kugeza ubu imaze guhitana abantu 45. Kugeza ubu ibikorwa byo gushaka abahitanywe n’amazi menshi yatewe n’imvura idasanzwe birakomeje.

Umugabo witwa Collins Obondo w’imyaka 38 yari mu bitabiriye gushakisha ababa barahitanywe n’imyuzure ari nako agerageza kugira utuntu duke aramura mu nzu avuga ko yigeze kuba iya nyina umubyara.

Obondo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko aho bari mu bikorwa byo gushaka abantu bahitanywe n’imyuzure ari ho yabonye abantu batanu bapfuye bo mu muryango we barimo na mama we.

Kuri uyu wa kane, Perezida William Ruto yasabye inzego zitandukanye zirimo na za ministeri gufata ingamba zikomeye kandi zihuse zo guhangana n’iki kibazo. Ku barokotse ibi biza nka Obondo ku rundi ruhande bo batangiye icyunamo ku bantu batakaje.

Peter Jwang, umuyobozi wo mu karere kamwe mu twagizweho ingaruka zikomeye, yatangaje ko uko imvura igenda igabanuka buhoro buhoro ari ko bitanga ikizere cy’uko hari indi mibiri y’abahitanywe n’ibi biza izagenda iboneka. Yasobanuye

kandi ko ejo kuwa gatatu bitabashobokeye kugera aho batekereza ko haba hari abantu bahaguye kubera imyuzure.

Forum

XS
SM
MD
LG