Uko wahagera

Amerika Iraganira na Nijeri Ibyerekeye Gukurayo Ingabo Zayo


Umwe mu bategetsi bakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri bwasabye ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva muri icyo gihugu kubera kutumvikana. Yavuze ko ingingo batumvikanyeho ari iy’ibyerekeye uburyo Nijeri yashyiraho inzibacyuho itegura ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ibiganiro bitegura ikurwa ry’ingabo zayo muri Nijeri byatangiye. Umubano hagati y’ibihugu byombi wari umeze neza bifatanya kurwanya abarwanyi ba kiyisilamu. Byatangiye guhinduka umwaka ushize nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ejo ku wa gatatu ryavuze ko abakozi bakuru muri leta y’Amerika bahura n’abagize leta ya Nijeri kuri uyu wa kane i Niamey kuganira uburyo ingabo z’Amerika ziri buve muri icyo gihugu.

Ministri wungirije Campbell azagirira uruzinduko muri Nijeri mu minsi iri imbere kuganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi nkuko byemezwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Nijeri mu ikubitiro bari basezeranije abaturage ko bazaba basubijeho ubutegetsi bwa gisivili mu gihe cy’imyaka itatu.

Forum

XS
SM
MD
LG