Uko wahagera

Imirambo 14 y'Abimukira Yabonetse Ku Nkombe Ya Tuniziya


Tuniziya na Libiya ni byo bihugu muri iyi minsi binyurwamo n’abimukira benshi iyo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterani
Tuniziya na Libiya ni byo bihugu muri iyi minsi binyurwamo n’abimukira benshi iyo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterani

Umushinjacyaha mu mujyi wa Medenine mu gihugu cya Tuniziya yatangaje ko bamaze kubona imirambo 14 ku nkombe y’icyo gihugu hafi y’ikirwa cya Djerba.

Tuniziya na Libiya ni byo bihugu muri iyi minsi binyurwamo n’abimukira benshi iyo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterani kugirango bagere ku mugabane w’Uburayi.

Umushinjacyaha Fethi Bakkouche, yavuze ko iyo mirambo yatangiye kuboneka ku nkombe za Tuniziya kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Yavuze ko igaragara ko ari iy’abimukira baturuka mu bihugu byo mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara. Yongeyeho ko harimo n’Umunyamisiri umwe nk’uko bigaragazwa n’urwandiko rw’inzira bamusanganye.

Ishami rya ONU ryita ku bimukira OIM rivuga ko umwaka ushize, abantu hafi 2,500 bapfuye bagerageza kwambuka Mediterane. Iryo shami rigaragaza ko uwo mubare wiyongereye ku rugero rwa 75 ku ijana ugereranije n’abapfuye mu mwaka wabanjirije uwo wa 2022.

Na none kuwa kabiri w’iki cyumweru, abategetsi mu mujyi wa Sfax muri Tuniziya, bari bavuze ko imirambo 22 yabonetse ku nkombe z’uwo mujyi.

Forum

XS
SM
MD
LG