Uko wahagera

Umushinjacyaha Arega Trump Icyaha cy’Uburiganya mu Bitabo by’Ibaruramari


Mu cyumba cy'urukiko
Mu cyumba cy'urukiko

Uyu munsi (ku wa gatatu), urukiko ruburanisha Donald Trump rwafashe karuhuko. Urubanza ruzasubukura ejo ku wa kane.

Icyumweru cya mbere cy’urubanza cyari icyo gutorana abaturage bagize urukiko rwa rubanda, Jury, ruburanisha Trump.

Umunsi wa gatanu w’urubanza, ejobundi ku wa mbere, wari uw’ijambo ry’iriburiro ry’umushinjacyaha n’iry’avoka wa Trump.

Muri make, umushinjacyaha yavuze ko Trump yakoze icyaha cy’uburiganya mu bitabo by’ibaruramali mu bucuruzi bwe, agamije kuyobya amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2016, n’icyaha cyo guhishira iki cya mbere. Yemeje kandi ko Trump atabikoze rimwe gusa.

Naho avoka wa Trump yavuze ko gushaka kuyobya amatora nta cyaha kirimo. Ati: “Ni demokarasi.” Kuri we, uwo aburanira ni umwere. Yasabye urukiko narwo kuzabihamya igihe ruzafatira umwanzuro warwo.

Barangije, urukiko rwatangiye kumva umutangabuhamya wa mbere na mbere. Ni uw’umushinjacyaha. Yitwa David Pecker, w’imyaka 72 y’amavuko. Yahoze ari nyiri ikinyamakuru cyitwa “National Enquirer.” Yakomeje ubuhamya bwe ku munsi wa gatandatu, ku wa kabiri. No kuri uyu wa kane, ni we uzagaruka na none. Asubiza ibibazo by’umushinjacyaha. Nibirangira, azasubiza iby’abavoka ba Trump.

Kugeza ubu, Pecker yabwiye urukiko ko we na Trump baziranye kuva cyera (mu myaka y’1900 na za 80), Trump atarinjira muri politiki. Avuga ko bigeze no gutekereza ku mushinga wo gushyiraho ikinyamakuru cyari kwitwa "Trump Style," ariko birangira batabikoze.

Yasobanuye ko Trump amaze gutangira politiki bakoranaga inama kenshi kugirango barebe uko azamufasha gutorwa. Rimwe muri bene izi nama, mu kwezi kwa munani 2015, Pecker yabwiye Trump ko azamubera “amaso n’amatwi,” agakurikirana impuha zose n’amakuru yose byashoboraga kwangiriza Trump, we akamuvuga ibigwa, abo bahanganye akabandikaho ibibi gusa.

Muri urwo rwego, yemeza ko Trump yahaye ikinyamakuru cye amafaranga yatumye kigura inkuru z’abagore babiri bemezaga ko babaye amahabara ya Trump, ariko ntizitangaza. Babyita “gukacira no kwica.” Bibuza ugurishije amakuru kuyaha ibindi binyamakuru ibyo ari byo byose. Umwe yitwa Karen McDougal. Bamuhaye amadolari 150.000. Undi yitwa Stormy Daniels. Amazina ye nyakuri ni Stephanie Clifford. We bamuhaye amadolari 130.000.

Mbere y’uko Pecker akomeza ubuhamya bwe ku wa kabiri, umucamanza yabanje kuburanisha amasaha make ikirego cy’umushinjacyaha, uvuga ko Trump asuzugura urukiko kandi arenga kenshi, yabigambiriye, kw’itegeko umucamanza yamuhaye ryo kwirinda gusebya no gutuka ku mbuga nkoranyambaga no muri disikuru ze abaturage bagize Jury, abatangabuhamya, abakozi b’urukiko, n’abo mu miryango y’abo bose.

Avoka wa Trump yavuze ko Trump atigeze arenga kuri iryo tegeko ahubwo ko ibyo akora biri mu rwego rwo kwihimura no kwirengera ku bamugabaho “ibitero bya politiki.” Ariko umucamanza ntiyabyemeye, amubwira ko “nta kintu gufatika arimo amwereka ahubwo ko arimo yitesha icyizere.

Umushinjacyaha yasabye umucamanza guca Trump ihazabu y’amadolar 3.000 ku cya cyo gusuzugura urukiko, n’amadolari 1.000 ku cyaha cyo kurenga kw’itegeko rimubuza gusebanya no gutukana. Umucamana ntiyavuze igihe azabatangariza icyemezo cye.

Trump ategetswe kuba ari mu rukiko buri gihe cy’iburanisha. Ntacyo yemerewe kuvugamo. Gusa iyo asohotse cyangwa mbere yo kwinjira mu rukiko, akunze kubwira abanyamakuru akamuri ku mutima. Yinubira ko yirirwa yicaye aho gusa. Ati: “Ni uburyo bwo kumbuza kwiyamamaza.”

Umushinjacyaha wo ku rwego rwa leta ya New York, iri mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, arega ko mu 2016, ubwo Trump yiyamamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu, yahonze Stormy Daniels kugirango atazavuga ko yamubereye ihabara. Ku mushinjacyaha, Trump yabihishe rubanda bagombaga gutora umukuru w’igihugu. Ati: “Ibi nta kindi ni ukuyobya amatora.” Ni cyo cyaha amurega.

Naho umugore wa kabiri, Karen McDougal, we ntari mu kirego, ahubwo azaba umutangabuhamya w’umushinjacyaha

Trump ahakana ibyo aregwa. (VOA, AP, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG