Uko wahagera

Abimukira Batanu Barohamye Bajya mu Bwongereza abo Bari Kumwe Barakomeza


Abimukira bagiye mu Bwongereza
Abimukira bagiye mu Bwongereza

Abimukira batanu barimo umwana baguye mu mazi y’inyanja y’Atlantika agabanya Ubufaransa n’Ubwongereza.

Bageragezaga kwambuka binjira mu Bwongereza ejo ku wa kabiri . Ni nyuma y’amasaha make icyo gihugu cyemeje amategeko yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda mu rwego rwo guca intege abigabiza ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga baza mu Bwongereza.

Abantu bagera ku 112 bari mu bwato bwari bwigabye muri ayo mazi anyurwamo n’amato menshi, hashize akanya bomotse bafatwa n’icyoba bamwe batangira kugwa mu mazi barohama.

Abakora ubutabazi barohoye abantu 49, bane muri bo bajyanwa mu bitaro. Abasigaye bagumye kuri ubwo bwato biyemeza kugera mu Bwongereza.

Abimukira barenga 6000 bamaze kugera mu Bwongereza uyu mwaka baje muri ayo mato matoya akozwe mu rwugara buzuza umwuka rukareremba hejuru y’amazi - rushobora gushwanyuzwa igihe icyo aricyo cyose n’umuhengeri mu rugendo rwo kugera mu Bwongereza.

Forum

XS
SM
MD
LG