Uko wahagera

Djibouti: Abimukira 22 Barohamye Berekeza mu Bihugu by'Abarabu


Ubwato bwari butwaye abantu 77 buvuye muri Djibouti bwerekeza mu burasirazuba bwo hagati, bwarohamye buhitana abantu 21 abandi 23 baburirwa irengero nkuko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM).

Uyu muryango utangaza ko muri ubwo bwato harimo n’abana. Ni ubwa kabiri habayeho akaga nkaka mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abantu babarirwa mu bihumbi bavuye mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika cyane cyane muri Etiyopiya na Somaliya banyura muri Djibouti berekeza mu bihugu by’Arabiya Saoudite n’ibikikijwe n’ikigobe.

Bajyanwa no gushaka akazi nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) ribitangaza.

Abenshi birabananira bagahera muri Yemeni aho bagorwa n’imibereho mibi. Abatari bake bagwa mu mpanuka zidasiba z’ubwato buvuye muri Djibouti.

Tanja Pacifico, ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) muri Djibouti, yavuze ko umubare w’abapfuye ejo kuwa kabiri wazamutse ukava kuri 16 bari bavuzwe mbere. Abandi 33 bararohowe.

Yavuze ko abo barohowe n’abitabye Imana bose ari abanya Etiyopiya. Hashize ibyumweru bibiri ubundi bwato butwaye abanya Etiyopiya 38 burohamye.

Forum

XS
SM
MD
LG