Uko wahagera

HCR Igabisha ku Ngaruka z'Ukurungika Abimukira b'Ubwongereza mu Rwanda


Abimukira bari mu myiyerekano
Abimukira bari mu myiyerekano

Abategetsi babiri bakuru muri LONI batanze impuruza ku ngaruka mbi bavuga umushinga w’itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda uzagira.

Aba bavuga ko iri tegeko ryaraye ryemejwe n’inteko y’Ubwongereza rizagira ingaruka ku bijyanye n’inshingano isi yose isangiye zo kurinda impunzi ndetse no ku burenganzira bwa muntu.

Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira uyu wa kabiri n ibwo inteko nshingamategeko y’Ubwongereza yatoye uyu mushinga w’itegeko werekeranye no kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhunzi mu Bwongereza.

Ni nyuma y’impaka zari zimaze imyaka isaga ibiri, haba mu nkiko ndetse no mu nteko ubwayo. Ni impaka zari zishingiye ku kumenya niba u Rwanda rutekanye kuba rwakakira abimukira.

Avuga ku itorwa ry’uyu mushinga, Bwana Rishi Sunak, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yatangaje ko “iyo atari intambwe itewe igana imbere gusa, ahubwo ari impinduka y’ingenzi mu gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.”

Uyu mutegetsi yagize ati: “Twatanze umushinga w’itegeko ryerekeranye n’u Rwanda ngo tubuze ingorwa z’abimukira gukora ingendo ziteje akaga ndetse tunahagarike ubucuruzi bw’amatsinda y’abagizi ba nabi bazinyunyuza imitsi. Itorwa ry’iri tegeko rizatuma ibyo tubasha kubikora no gusobanura neza ko niba uje aha binyuranyije n’amategeko, utazabasha kuhaguma.”

Yongeyeho ko “intego ubu ari ugutangira kugurutsa indege”, kandi yizeye ko “nta kintu na kimwe kizitambika iyo gahunda yise iyo kurokora ubuzima.”

Nyamara ku ruhande rwabo, Bwana Filippo Grandi, umukuru w’ishami rya LONI ryita ku mpunzi – HCR na Bwana Volker Türk, komiseri mukuru w’akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu, barasaba leta y’Ubwongereza kwisubiraho ku mugambi wayo wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bategetsi bombi bavuga ko ahubwo Ubwongereza bwagakwiye gufata ingamba zifatika mu gukemura ingendo zitemewe z’impunzi n’abimukira hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Itangazo ry’aba bategetsi rivuga ko yaba umushinga w’itegeko ubwawo ndetse n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza, byombi bidakuraho mu buryo bufatika ibyuho mu kurinda impunzi byari byagaragajwe n’urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza.

Bakavuga ko mu gihe iri tegeko ryakwemezwa, rizatambamira inkiko zo mu Bwongereza ku kuba zagenzura neza no kuba hari ibyemezo zakuraho. Ibyo nabyo, nk’uko aba bategetsi babigarutseho, bizasigira abasaba ubuhunzi umwanya muto cyane wo kujurira kabone n’iyo baba bugarijwe n’akaga gakomeye.

Bwana Filippo Grandi ati: “Iri tegeko rishya riragaragaza indi ntambwe Ubwongereza buteye bwitaza umuco bwahoranye wo gutanga ubuhungiro ku babukeneye, ari nako buhonyora amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi.”

Uyu mutegetsi yongeyeho ko “kurengera impunzi bisaba ko ibihugu byose – atari ibituriye ahari ibibazo gusa – byubahiriza inshingano zabyo.” Ati: “iyi gahunda igamije kwivanaho inshingano zo kurengera impunzi, gupfobya ubufatanye mpuzamahanga no gutanga urugero ruteye impungenge ku rwego rw’isi.”

Aba bategetsi basabye Ubwongereza ko bwagirana ubufatanye bufatika n’ibihugu impunzi n’abimukira banyuramo, hakongerwa uburyo bwo kubarinda no gutanga andi mahitamo afatika.

Bwana Türk yagize ati: “Mu kwihunza inshingano ku mpunzi, kugabanya ububasha bw’inkiko mu Bwongereza bwo kuba zasuzuma zikavanaho ibyemezo, gukuraho uburyo bwo kurengerwa n’amategeko mu Bwongereza no kugabanya iyubahirizwa ry’amategeko y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga arengera ikiremwa-muntu ku itsinda runaka ry’abantu.Iri tegeko rishya riratambamira bikomeye ubutegetsi bugendera ku mategeko mu Bwongereza kandi riratanga urugero ruteje akaga ku isi.”

Uyu mutegetsi yongeyeho ko “ari ingenzi mu kurinda uburenganzira n’icyubahiro cy’impunzi n’abimukira bashaka kurindwa ko ivanwa mu Bwongereza ryose rikorwa habanje kubaho igenzura ry’imiterere y’ikibazo cya buri muntu, bigakorwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu n’arengera impunzi.”

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, ho itorwa ry’umushinga w’itegeko wo kurwoherezamo impunzi n’abimukira ryakiranywe akanyamuneza. Ku mpungenge zigaragazwa n’umukuru wa HCR ndetse na komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri LONI, Bwana Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda yazise ukungenga kudatanga ibisubizo.

Alain Mukuralinda Icegera yabwiye Ijwi ry’Amerika ko u Rwanda rwo rwamaze gutegura ibisabwa bijyanye n’amategeko, ko n’aho bukera hagize abazanwa bakwakirwa nta ngorane.

Forum

XS
SM
MD
LG